sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya 12

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026.

Abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda bashyikiriza Perezida wa Repubulika impapuro zibemerera gutangira ku mugaragaro inshingano zabo mu gihugu.

Mu ba Ambasaderi bashya bakiriwe harimo Margaret Gaynor uhagarariye Ambasade ya Ireland mu Rwanda, Paloma Serra Robles uhagarariye Espagne na Erika Ylonca Álvarez Rodríguez uhagarariye Repubulika ya Dominikani mu Rwanda.

Perezida Kagame kandi yakiriye Pedro Léon Cortés Ruiz, uhagarariye Ambasade ya Colombia mu Rwanda, Dr. Jeffrey Pullicino Orlando wagizwe Intumwa Nkuru ya Malta mu Rwanda, Maroš Mitrík uhagarariye Ambasade ya Slovakia, Anouar Ben Youssef uhagarariye Tunisia, na Katalin Nyirati uhagarariye Hungary mu Rwanda.

Mu bandi Perezida Kagame yakiriye harimo Brig Gen Boubacar Diallo uhagarariye Ambasaderi ya Mali mu Rwanda, Gilles Cerutti uhagarariye Ubusuwisi, Mokiemo Jean Félix uhagarariye Repubulika ya Congo, ndetse na Mohammed Bin Khalil Faloudah uhagarariye Ubwami bwa Saudi Arabia.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gutsura no guteza imbere umubano mwiza n’ibihugu by’amahanga, rushingiye ku bufatanye bushingiye ku nyungu rusange z’impande zombi.

Kugeza ubu, mu Rwanda hari ambasade n’ibiro by’abahagarariye ibihugu byabo bigera kuri 47 bifite icyicaro i Kigali. Uretse ibyo, hari ibindi bihugu 71 bifite ambasade zihagarariye inyungu zabyo mu Rwanda ariko zikorera mu bindi bihugu by’Akarere.

Byongeye kandi, mu Rwanda hakorera n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, hamwe n’abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu buryo budahoraho.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka