sangiza abandi

Perezida Kagame yashimiye Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Congo

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, wongeye gutorerwa kuyobora icyo gihugu mu matora aheruka kuba muri uku kwezi kwa Werurwe 2026.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yifurije Perezida Nguesso ishya n’ihirwe muri manda nshya, anashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza n’ubutwererane usanganywe n’icyo gihugu.

Yagize ati “ U Rwanda rwishimiye cyane ireme ry’umubano mwiza dufitanye ndetse no gukomeza ubufatanye bwa hafi, bigamije gushyira mu bikorwa ibyihutirwa dusangiye no guteza imbere imibereho myiza n’iterambere by’abaturage bacu.”

Aya matora yabaye ku wa 15 Werurwe 2026, yagaragaje ko Denis Sassou Nguesso yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 94,82%, bituma akomeza kuyobora iki gihugu amaze imyaka irenga 40 ayoboye.

Perezida Kagame na Perezida Sassou Nguesso bafitanye umubano w’igihe kirekire, byumwihariko ushingira ku bushuti bw’ivihugu byombi.

Mu ruzinduko rwa Perezida Nguesso mu Rwanda muri Nyakanga 2023, Perezida Kagame yamwambitseumudali w’icyubahiro mu rwego rwo kumushimira umusanzu we mu gushyigikira iterambere rya Afurika.

 Mu rwego rwo gushimangira ubucuti bw umwihariko, Perezida Kagame yagabiye Nguesso inka z’Inyambo mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera, ikimenyetso gakondo kigaragaza igihango kidatezuka.

Uretse ubucuti bw’abayobozi, u Rwanda na Repubulika ya Congo bifitanye imishinga ikomeye y’ubutwererane mu buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’ubwikorezi bwo mu kirere aho sosiyete ya RwandAir ikora ingendo hagati y’i Kigali na Brazzaville kuva mu mwaka wa 2011.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka