Ku wa gatanu, tariki ya 27 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yasuye inyubako ya Kigali Universe ikorera mu gisenge cy’inyubako ya CHIC, atembera ibice biyigize ndetse akina n’imwe mu mikino irimo.
Mu mashusho yasangijwe na Kigali universe ku rubuga rwa X agaragaza Umukuru w’Igihugu atembera iyi nyubako ndetse ari gukina imwe mu mikino ihari nka ‘Tabletop Basketball’ na ‘Bowling’.
Aya mashusho yaherekejwe n’ubutumwa bushimira Perezida Kagame, ati “Yashimye uburyo Kigali Universe yubakitse ndetse anadusigira inama zidufasha gukomeza guhanga ibishya no gutanga service inoze.“
Kigali Universe ni inyubako iberamo imikino itandukanye ndetse n’ibitaramo bimwe na bimwe, yashinzwe n’umunyemari Karomba Gaël uzwi ku mazina ya Coal Gael, itahwa ku mugaragaro tariki ya 18 Gicurasi 2024.
REBA AMASHUSHO YA PEREZIDA PAUL KAGAME ASURA KIGALI UNIVERSE: https://x.com/kigali_universe/status/1872729932964454700?s=46







