sangiza abandi

Perezida Kagame yavuze uburyo Inkotanyi zasabye abari muri FDLR gutaha bakanangira umutima

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo abagize FDLR bahungiye muri Congo basabwe na RPF Inkotanyi gutahuka ariko bakanangira umutima, kugeza ubwo bababwiye ko bazatahurwa ku ngufu .

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru, Mario Nawfall, wabanje kumubaza ikintu cya mbere yakoze ubwo yageraga mu gihugu cy’u Rwanda, icyo gihe rwatembaga amaraso ndetse rusigayemo abantu mbarwa.

Perezida Kagame yavuze ko ikintu cya mbere cyabanje gukorwa cyari uguhuriza hamwe abasirikare n’abaturage nubwo byasaga nibidashoboka, kuko benshi barenga miliyoni eshatu bari barahunze igihugu bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi ibihumbi barahungiye muri Tanzania, Burundi na Uganda.

Ati” Byasaga nibidashoboka, kongera kubaka igihugu cyari munsi y’umurongo, kidafite abaturage kuberako hari impunzi hirya no hino, n’abari imbere mu gihugu baratatanye (…), icyo twagombye gukora ni ukurema umutekano kugira dushishikarize abantu kutava mu buhungiro gusa ahubwo n’abari imbere mu gihugu basubire mu bice byabo ndetse tumenye ko nta kizababaho.”

Perezida Kagame avuga ko abarenga miliyoni bahungiye muri RDC bahuriyeyo n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, aho bari barajyanywe mu nkambi iri mu gace ka Mugunga kari mu Burasirazuba bwa RDC.

Ndetse avuga ko FDLR yasize isahuye igihugu kuko bavugaga ko bagisigiye abanyamahanga baturutse mu bihugu bya Uganda na Burundi, ndetse abahunze bajyanye intwaro ntibigera bazakwa haba na Leta ya Congo cyangwa Ubumwe bw’Uburayi.

Ati” Bari bakeneye igihe cyo kongera kwisuganya ngo bazongere batere u Rwanda, barufate, niyo gahunda bari bafite, nuko bajyanye intwaro n’ibindi byose kuko basize basahuye na Banki Nkuru y’u Rwanda, bajya mu gace ka mu Mugungu mu Burasirazuba bwa RDC.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko nubwo byari bimeze gutyo ingabo za RPF zabasabye gutahuka ndetse babizeza ko ntacyo bazaba, ariko abayobozi babo bakomeza bababuza gutaha, kugeza ubwo u Rwanda rwanzuye ko bazataha ku ngufu.

Ati” Ikintu gitangaje ni uko twakomeje kubingingira gutaha tubizeza ko ntacyo bazaba, gusa abo abayobozi bose haba mu gisirikare no muri politiki bababujije gutaha. Icyo twakoze tukanabihanangiriza ni niba batagarutse ibintu ni bibiri tuzabagarura mu gihugu ku mbaraga, kubera ko natwe ntidukeneye abasirikare batsinzwe n’inyeshyamba kubafata bugwate ngo bazongere babakoreshe bagaruka.”

Perezida Kagame yavuze ko UN iri mu bitabajwe ngo bajye kubabwirira abari mu mashyamba ya Congo gutaha, ariko nubwo ibyo byose bari babizi n’uyu munsi bagishinja u Rwanda ko rwagaruye abo bantu mu gihugu ku ngufu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]