Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije abagore umunsi mwiza wabo, abashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu iterambere ry’Igihugu.
Bikubiye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’agaciro”.
Perezida Kagame yageneye abagore bose ubu butumwa, agaragaza ko uretse uyu munsi, n’igihe cyose Igihugu cyishimira uruhare rw’umugore mu mpinduka n’Iterambere u Rwanda rugezeho.
Yagize ati: “Uyu munsi n’indi minsi yose, twishimira uruhare rukomeye abagore bakomeje kugira mu mpinduka n’iterambere by’u Rwanda”.
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko kubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zitandukanye ari inkingi ikomeye ku iterambere ry’Igihugu.
Ati: “Igihugu gitera imbere by’ukuri iyo uburinganire n’ubwuzuzanye bwubahirizwa mu nzego zose z’imibereho.”
Imibare y’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali, RALGA, yo kuva muri Mutarama 2026, igaragaza ko abagore bari mu nama njyanama z’uturere ari 41%, abayobozi b’uturere b’abagore bakaba 30%, mu gihe abagore bangana na 30% bari mu bayobozi bungirije b’uturere bashinzwe ubukungu.
Iyi mibare kandi igaragaza ko mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, ab’abagore ari 17%, abayobozi b’utugari b’abagore bakaba 28% mu gihe muri komite nyobozi z’imidugudu harimo abagore 39%.
Happy International Women’s Day! Today and every day, we celebrate the foundational role women continue to play in Rwanda’s transformation. Your resilience, ingenuity and leadership continue to affirm a simple truth: a nation can only truly progress when inclusion and equality…
— Paul Kagame (@PaulKagame) March 8, 2026



