Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, mu kiganiro yagiranye na Fox News, yashimangiye ko yashoboye gushyira iherezo ku ntambara zitandukanye zo hirya no hino ku isi, zirimo n’iyo avuga ko yari imaze hafi imyaka 30 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).
Yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu kubaka amahoro ku rwego mpuzamahanga, kuko cyarokoye ubuzima bwa benshi kandi kigafasha kugarura ituze ku baturage bari bamaze igihe kirekire bababazwa n’ayo makimbirane kandi ko ibyo atabikoze agamije gusa gushaka igihembo cya Nobel.
Muri Kamena 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington D.C, abayobozi b’ibihugu byombi biyobowe na Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, mu muhango wari uyobowe na Perezida Donald Trump.
Aya masezerano yari agamije guhagarika imirwano n’imvururu byari byarahungabanyije bikomeye imibereho y’abaturage benshi, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC.
Perezida Trump yagaragaje ko ayo masezerano ari “intsinzi ikomeye ku isi yose,” anashimangira ubushake bwe bwo gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye byari bimaze imyaka myinshi bidindiza amahoro n’iterambere mu karere.
Abakurikiranira hafi ibibera muri RDC, bo siko babibona kuko bavuga ko Trump ashobora kuba atangaza ibyagezweho mu buryo butandukanye nuko byifashe mu by’ukuri, kuko mu bice bimwe avuga ko “yahagaritse intambara,” hakigaragara imirwano n’amakimbirane atarashirwaho iherezo burundu.
Nubwo amasezerano yo muri Washington yashyizweho umukono binyuze mu biganiro byinshi, haracyari ibibazo by’umutekano mucye n’imirwano mu bice bimwe na bimwe by’uburasirazuba bwa Congo, bigaragaza ko urugendo rwo kubaka amahoro arambye rukiri rurerure kandi rufite inzitizi zikomeye.
Nubwo hari ibyishimo ku ruhande rwa bamwe, abandi bakomeje kugaragaza impungenge ko gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka irenga 30 bisaba ibikorwa bifatika birenze amagambo, birimo guhuza amasezerano n’umutekano , gukemura imizi y’amakimbirane no gushyiraho ingamba zifatika z’igihe kirekire.
Perezida Trump yakomeje gushimangira ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC ari intambwe idasanzwe mu gukemura amakimbirane yo mu karere.
Icyakora, uko ibintu bihagaze, haracyari impaka ku rwego mpuzamahanga, aho abenshi bemeza ko urugendo ruganisha ku mahoro arambye rukiri kure kandi rusaba imikoranire ya hafi hagati y’ibihugu birebwa nayo, abafatanyabikorwa b’akarere ndetse n’inzego mpuzamahanga.



