sangiza abandi

Perezida Tshisekedi yavuze impamvu ingabo ze zatsinzwe muri Uvira

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gutangaza ko igitero cyabaye cyo kwigaruri Uvira cyari cyateguwe, ndetse ko ingabo za FARDC arizo zahisemo kwikura muri uwo mujyi.

Ibi yabivugiye mu ijambo yatangaje ku Cyumweru, mu nama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bo mu Karere, yari igamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.

Perezida Tshisekedi yavugaga ko tariki ya 04 Ukuboza 2025, Leta ya RDC yashyize umukono ku masezerano ya Washington ajyanye n’amahoro n’iterambere.

Yakomeje avuga ko bitarenze amasaha 48 ayo masezerano asinywe, umujyi wa Uvira wafashwe n’ingabo za AFC/M23 avuga ko zifatanya n’iz’u Rwanda.

Perezida Tshisekedi yavugaga ko ibyabaye binyuranyije n’agahenge kari kemejwe, n’amasezerano yashyizweho umukono, amahame shingiro y’umuryango w’abibumbye, ay’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ndetse n’icyemezo cya 2773 cy’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro.

Yakomeje avuga ko ingabo za Leta FARDC arizo zafashe umwanzuro wo kwikura mu mujyi wa Uvira mu buryo bwa gisirikari (retrait tactique), mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikomeye ku basivili, bitewe n’ikoreshwa ry’intwaro zidatoranya, zirimo n’indege zitagira abapilote (drones) n’ibisasu biremereye.

Yashimangiye ko icyo cyemezo kitari ikimenyetso cy’intsindwa cyangwa intege nke, ahubwo cyari igikorwa kigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagaragaje impungenge zikomeye ku ngaruka z’ubutabazi, kwimurwa ku gahato kw’abaturage, gusenywa kw’ibikorwaremezo bya gisivili, no kubangamirwa kw’itangwa rya serivisi z’ubuvuzi.

Yanavuze kandi ko hari amasasu yarenze imbibi za RDC akagera ku butaka bw’u Burundi, ibintu byateje impungenge zo kwaduka kw’intambara yo mu karere kose.

Kubwe ibyo bikorwa bigamije gusenya icyizere n’icyubahiro by’imigambi y’amahoro iri gushyirwa mu bikorwa, yaba iya Washington, iya Doha cyangwa iya Lomé.

Perezida Tshisekedi yongeye kandi kwamagana itangazo ry’umutwe wa AFC/M23 rivuga ko wikuye mu mujyi wa Uvira, avuga ko ritajyanye n’ukuri kugaragara ku butaka, ashimangira ko hakiri abarwanyi bitwaje intwaro muri uwo mujyi no mu nkengero zawo.

Ku rundi ruhande, mu burasirazuba bwa RDC, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko watangiye kwikura mu mujyi wa Uvira, wafashwe mu Cyumweru gishize nyuma y’imirwano ikaze yawuhuje n’ingabo za Leta ya Congo. 

Umutwe wa AFC/M23 wavuze ko kwikura mu mujyi wa Uvira biri gukorwa hakurikijwe ibisabwa, watangiye ku wa Gatatu tariki ya 17/12/2025 nimugoroba, nk’uko watangaje.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka