sangiza abandi

Polisi na RDF batangiye ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

sangiza abandi

Polisi y’Igihugu, Ingabo z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa, batangiye ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Ibi bikorwa byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, bikubiye mu nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’Abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza #Kwibohora32.”

Ibi bikorwa bizibanda ku buvuzi, ubworozi, kubakira abatishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, gukwirakwiza amazi, kubaka ibiraro no kurengera ibidukikije, bikorwe mu Gihugu hose.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, ACP Ruyenzi Teddy, mu kiganiro yahuriye kuri Televiziyo y’u Rwanda, RTV, yasabye Abanyarwanda kwitabira ibi bikorwa.

Yahize ati: “Turasaba abaturage kuhaba tukaba turi kumwe, niba turimo kubaka inzu tugafatanya.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba, avuga ko kuva mu 2009 ubwo hatangira ibikorwa bihuza Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, byubatse imikoranire ikomeye n’abaturage ndetse n’imibereho yabo irushaho kuba myiza.

“Iyo dusubije amaso inyuma tugenda tubona byarubatse ikintu gikomeye cyane mu mikoranire yacu n’abaturage. Imibereho yarazamutse. Byunganira Igihugu mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Ni ibikorwa avuga ko byagiye birangwa no kubakira abayishiboye, kibaha amazi mezi, kuboroza inka, kubaka amashuri n’ibindi.

Ibi bikorwa ngarukamwaka, byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga.

Uruhare rw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda muri ibi bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biri mu biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka