Guverinoma ya Qatar yashyikirije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 umushinga w’amasezerano y’amahoro kugira ngo usuzumwe mbere yo kwemerwa.
Tariki ya 19 Nyakanga 2025, nibwo impande zombi zari zashyize umukono ku mahame aganisha ku masezerano y’amahoro bibifashijwemo na Leta ya Qatar.
Bimwe mu bikubiye mu ngingo zigize ayo mahame birimo kuba harekurwa imfungwa no guhagarika imirwano bya burundu, kandi bikazubahirizwa bitarenze tariki ya 29 Nyakanga 2025, ariko impande zombi zigasubira mu biganiro i Doha tariki ya 08 Kanama 2025.
Ibi byose ntibyubahirijwe, n’ibiganiro ntibyatangiriye igihe cyateganyijwe. Ibyo byatumye isinywa ry’amasezerano y’amahoro ryari ryitezwe bitarenze ku itariki ya 18 Kanama 2025, uyu munsi bidakorwa.
Umuyobozi wo muri Qatar ufite aho ahuriye n’ibi biganiro, ejo ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama yabwiye itangazamakuru ati: “Hatewe intambwe zifatika mu gufasha kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC na M23, zirimo gutegura no guha impande zombi umushinga w’amasezerano y’amahoro nk’ibigize gahunda y’amahoro ya Doha.”
Avuga ko igihugu cyiwe cyamenye imbogamizi ziri kubaho kandi ko hari icyizere ko bizakemuka neza.
Yavuze kandi ko nubwo itariki yo gusinywa amasezerano y’amahoro itubahirijwe, impande zombi zagaragarije umuhuza ko zifite ubushake bwo gukomeza ibiganiro.
Qatar ivuga ko muri iki gihe iri kuyobora ibiganiro bigamije gusuzuma iyubahirizwa ry’ingingo zikubiye mu itangazo ry’amahame ya Doha kandi ko ikorana bihoraho n’indorerezi zirimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Nubwo Qatar igaragaza ko ibintu biri mu nzira nziza, ababikurikiranira hafi babona ko hakiri imbogamizi kuko AFC/M23 yagaragaje ko nta biganiro bizabaho mu gihe leta ya Kinshasa itarekuye imfungwa 700 zifite aho zihuriye nayo, ibintu byagoranye kuko leta yo ivuga ko bazarekurwa amasezerano yashyizweho umukono.



