Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, nibwo Qatar yakiriye ibiganiro bishya bihuza impande zishyamiranye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, AFC/M23 na Leta ya Kinshasa.
Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar aho yatangaje ko kuwa kabiri intumwa za AFC/M23 n’iza leta y’i Kinshasa zageze muri iki gihugu kugira ngo zisubukure ibiganiro.
Avuga ko ibi biganiro bizibanda cyane ku mbanziriza mushinga w’amahoro yumvikanyweho mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka hagati y’u Rwanda na RDC.
Yakomeje avuga ko mu biganiro bishya byibanda cyane ku buryo bwajyaho mu rwego rwo kugenzura ko agahenge ko guhagarika imirwano kubahirizwa, ndetse no guhererekanya imfungwa n’imbohe.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa , we yari aherutse gutangaza ko bazasaba guhagarika imirwano ndetse no guhabwa imfungwa nkuko byemejwe mu masezerano yasinywe, kandi ibyo ngo mu gihe bitakorwa n’ibindi byose bizahita bihagarara.
Qatar ivuga ko ibi biganiro biri kubera i Doha biyobowe na Leta zunze ubumwe za Amerika n’Umuryango mpuzamahaga wita ku mbabare wa Croix rouge.
Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yatangaje ko yabonye inyandiko isobanura ibizaganirwaho muri ibi biganiro by’i Doha, ngo zivuga ko bazarebera hamwe mu gushinga igisirikare kitagira aho kibogamiye, kikazagenzura uduce AFC/M23 yigaruriye mu rwego rwo kuhasubiza ubutegetsi bwa Leta.
Ibi bigafatwa nk’ikintu cy’ingenzi kuko AFC/M23 yo ubwayo yagiye isaba ko yahayobora mu gihe cy’imyaka umunani cyangwa irenga, bigakorwa muri gahunda yo kugerageza Leta Yunze ubumwe ya Congo.
Muri icyo gihe intara zo mu burasirazuba bwiki gihugu zikaba zifite uburenganzira busesuye bwo gukora ibiziteza imbere.
Gusa, ibyo Leta y’i Kinshasa ntibikozwa, ahubwo ibirwanyiriza kure kuko ibyita nko gucamo igihugu ibindi bihugu “balkanisation.”
Abarebera hafi ibibera muri RDCongo bo bavuga ko hakiri inzira ndende ngo AFC/M23 na Leta ya Congo bivuge rumwe bityo n’amasezerano abashe kumvikanwaho .



