Umunyarwandakazi Queen Kalimpinya yahembwe nk’umugore witwaye neza muri Shampiyona y’Igihugu ya Kenya yo gusiganwa mu Modoka (Kenya National Rally Championship- KNRC).
Kalimpinya ukinana na Ngabo Olivier, basiganwe bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Subaru Impreza WRX STi mu masiganwa yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026.
Kalimpinya yasoje iri siganwa ari we mugore wa mbere uhagarariye igihugu cye witwaye neza mu cyiciro cya Kenya National Rally Championship cyari muri WRC Safari Rally.
Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, ni we munyarwandakazi ukina umukino wo gusiganwa mu modoka, ugaragaye bwa mbere mu isiganwa rya ‘WRC Safari Rally 2026’ riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika n’iy’Isi.
Muri rusange Isiganwa rya WRC Safari Rally Kenya 2026 ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 74, ryegukanywe n’Umuyapani Takamoto Katsuta ukina afatanyije n’Umunya-Ireland Aaron Johnston.
WRC Safari Rally Kenya 2026 yakinwe mu minsi 4, yitabiriwe n’imodoka 41 zirimo eshatu za Team Rwanda n’indi y’Umunyarwandakazi Kalimpinya Queen.
Takamoto wakoresheje amasaha 3, iminota 16 n’amasegonda 5, yabaye Umuyapani wa mbere wegukanye irushanwa ryo ku rwego rwo hejuru nyuma ya Yoshio Fujimoto watwaye Safari Rally Kenya mu 1995.
Ku ruhande rw’u Rwanda hasoje imodoka imwe, ya Kanangire Christian na Shyaka Kevin basoreje ku mwanya wa 3 ku rwego rwa Africa Rally Championship 2 n’uwa 9 muri Africa Rally Championship.






