sangiza abandi

Rayon Sports FC yishyize mu kangaratete

sangiza abandi

Rayon Sports FC yatsinzwe na Black Bulls yo muri Mozambique, ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup.

Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2026.

Nta mpinduka nyinshi zagaragaye muri 11 ba Rayon Sports FC umutoza Haringingo Francis abanzamo, icyakora yari yazanye umukinnyi ukomoka i Burundi, Elie Eldinho Mokono wakinaga umukino we wa mbere muri iyi kipe.

Hari babanjemo Kandi Issa Djiguiba utarakinnye imikino y’ijonjora rya mbere, mu gihe Tambwe Gloire yari yabajemo, asatira anyuze ku ruhande rumwe urundi runyuraho Atisso Kodjo.

Rayon yatangiye ifite inyota yo kubona igitego cya kare, ariko ubanza guhuzahurika no kudahuza umukino, itakaza umupira bya hato na hato.

Mu minota ya mbere, yakinaga imipira yo hejuru bigatuma idahererekanya neza nk’uko Black Bulls yabikoraga.

Rayon Sports yagiye igeraheza uburyo mu hice cya mbere ushaka kubona igitego kare, ariko ibura amahirwe yo kuboneza mu rushundura.

Nko ku munota wa 35, Ganijuru yohereje umupira mu izamu washoboraga kujyamo , ariko umunyezamu wa Black Bulls awurenza bimugoye.

Ku munota wa 42, Black Bulls na yo yari ibonye igitego habura gato. Umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior, yakuyemo umupira wari ushyizwe mu izamu na Martinho, hatangwe koruneri kuri Black Bulls yavuyemo izindi eshatu ariko zitagize icyo zitanga.

Rayon Sports yabuze ubundi buryo ku munota wa 44, aho Issa Djiguiba yacitse abakinnyi ba Black Bulls habura gato ngo atere mu izamu bamusifura ko yaraririye.

Hongeweho iminota 2 y’inyongera itagize icyo ihindura, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 0-0 mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiye Black Bulls iri hejuru ya Rayon Sports.

Ku munota wa 54, Black Bulls yahise ifungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Abdu Gueye n’umutwe. Umupira wari uvuye kuri coup-franc yaterewe ahagana muri koruneri.

Ku munota wa 58, muri uyu mukino wabaye agashya, Umusifuzi arasimburwa.

Umunya Nigeria, Salisu Basheer wasifuraga hagati yagize ikibazo asohoka mu kibuga, asimburwa na mugenzi we Aboubakar Abdullahi wari Umusifuzi wa Kane.

Umukino wakomeje, Rayon Sports ishaka kwishyura igitego yatsinzwe , ariko ikomeza guhusha.

Ku munota wa 61, yahushije uburyo bikomeye. Kameni Junior yagiye gutera umupira mu izamu, umunyezamu aramwitambika awukoraho n’ukuboko ujya muri koruneri.

Mu mpinduka Rayon Sports yakoze, Moise Sandja Bulaya yinjiye mu kibuga asimbuye Atisso Kodjo , Muhoza Daniel yinjira asimbuye Tambwe Gloire, mu gihe Ibrahim Djingarey nawe yinjiye mu kibuga asimbuye Uwumukiza Obed.

Izi mpinduka zasize Rayon Sports ikinisha ba myigariro batatu, aho kuba bane.

Mu minota 15 ya nyuma, Rayon Sports yihariye umupira isatira cyane, mu gihe Black Bulls yo yari iri kugarira.

Muri iyi minota Rayon Sports yabonye uburyo bwinshi ariko inanirwa kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 78, Ganijuru yateye umupira mu izamu ariko umunyezamu wa Black Bulls, Jose Ventura awushyira muri koruneri.

Umukino winjiye mu minota 10 ya nyuma imitima y’abafana ihagaze. Black Bulls yari ituje, Rayon Sports iri ku gitutu cyo kwishyura ariko ntihirwe.

Ikiri muri ayo, yari itsinzwe icya kabiri ariko habura gato. Ku munota wa 90, Rutahizamu wa Black Bulls, yakoze amakosa yo guhusha igitego cyabazwe ari kurebana n’izamu abanza gucenga kugeza yambuwe umupira.

Hongeweho iminota 5 ngo umukino urangire. Muri iyi minota Black Bulls yahise ubona igitego cya kabiri nyuma y’uko abakinnyi ba Rayon Sports bahagaze nabi, Danilo Muze, agafata umupira akareba neza uko Dande Junior ahagaze, amutsinda igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Black Bulls itsinze Rayon Sports FC ibitego 2-0. Rayon Sports irasabwa nibura ikinyiranyo cy’ibitego 3 kugirango yizere gukomeza.

Umukino wo kwishyura, uzabera muri Mozambique, ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]