Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC 0-0, mu mukino w’ikirarane w’Umunsi wa Gatatu wa Rwanda Premier League.
Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, wari witabiriwe n’abafana bujuje stade yakira ibihumbi 45.
Uyu mukino warebwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi n’abandi.
Ni umukino watangiye amakipe yose anganya kuko ntayamaranaga umupira umwanya munini, ku munota wa cyenda Rayon Sports yabonye koroneri ariko myugariro wa APR FC ahaba maso, mu gihe ku munota wa 19 APR FC nayo yabonye kufura, iterwa na Niyibizi Ramadan, umupira ukubita kw’ipoto.
Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yose akinganya ubusa ku busa. Igice cya kabiri cyabayemo gutanga amakarita y’umuhondo ku barimo Thadeo Lwanga wakoreye ikosa Muhire Kevin.
Umutoza w’abazamu wa Rayon Sports, Mpazimaka Andre na Mamadou Bah nabo bahawe amakarita y’umuhanzi bazize gutonganya abasifuzi, mu bihe bitandukanye. Ku munota wa 77 Rayon Sports yakoze impinduka mu kibuga havamo Fitina Ombolenga na Iraguha Hadji hajyamo Serumogo Ally na Adama Bagayogo.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Kugeza ubu Rayon Sports ikaba ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 30, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19.
Ku ruhande rwa Rayon Sports mu kibuga habanjemo Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Aziz Bassane, Iraguha Hadji, Fall Ngagne. Abasimbura bari Ndikuriyo, Serumogo, Ganijuru, Kabange, Fiston, Rukundo, Bagayogo, Roger na Elanga Kanga.
Ku ruhande rwa APR FC habanjemo Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Taddeo Lwanga, Niyibizi Ramadhan, Lamine Bah, Dushimimana Olivier “Muzungu”, Mamadou Sy na Mugisha Gibert.





