sangiza abandi

Rayon Sports yasezereye City Boys mu Gikombe cy’Amahoro iyinyagiye ibitego 11

sangiza abandi

Rayon Sports yanyagiye itababariye City Boys ikina mu cyiciro cya Kabiri, ibitego 9-0, mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro .

Umukino ubanza wabaye tariki ya 18 Gashyantare 2026, Rayon Sports yari yayitsinze ibitego 2-0, imikino yombi ihita iyisezerera n’ikinyuranyo cy’ibitego 11-0.

Ni umukino wagiye kuba Rayon Sports iheruka gutsikira ikagwa miswi igitego 1-1 na Musanze FC, mu mpera z’icyumweru gishize ariko itaha ikubita agatoki ku kandi.

Uko umukino wagenze…

Uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yari yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi 11 yabanjemo aho yahaye umwanya abakinnyi bamaze iminsi batabanza mu kibuga barimo Tony Kitoga, Habimana Yves, Ntarindwa Aimable, Mugisha Yves, n’abandi.

Ku munota wa 03 w’umukino, ikipe ya Rayon Saports, yaje guhita ifungura amazamu yihuse cyane ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu  Habimana Yves, wacomekewe umupira mwiza cyane na Tony Kitoga maze yisanga asigaranye n’umuzamu wenyine ahita anyeganyeza inshundura hakiri kare cyane ku munota wa gatatu.

Habimana Yves wari wakomeje kugora ba myugariro ba City Boys, yaje kuzamukana umupira ku ruhande rw’iburyo rwa Rayon Sports ku munota wa 10 w’umukino , ariko myugariro wa City Boys aza kumukurura ageze mu rubuga rw’amahina, umusifuzi  ahita yemeza ko ari Penaliti  ya Rayon Sports.

Iyi Penaliti  yaje guterwa neza cyane na Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne , ugenda ugaruka neza nyuma y’imvune y’ivi yagize yatumye amara amezi arenga 9 adakina, ku munota wa 12 aba yanditse igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

City Boys yari irimo ihuzagurika cyane, yaje gutsindwa igitego cya gatatu nyuma y’iminota itatu gusa ku mupira Joachim Vigninou ukina asatira anyuze mu mpande yazamukanye yihuta cyane, abanza gucenga myugariro wa City Boys maze arekura ishoti akoresheje akaguru k’ibumoso, umupira uruhukira mu rushundura, Rayon Sports iba itsinze igitego cya gatatu.

Umukino wakomeje korohera abasore ba Rayon Sports, maze ku munota wa 28 rutahizamu Habimana Yves wari uri mu mukino neza atsinda igitego cya kane ku mupira wo mu kirere wahinduwe neza na Ben Aziz Dao, Yves awufunga neza ahita arekura ishoti riremereye n’akaguru k’iburyo, umupira uruhukira mu rushundura, Rayon Sports iba yanditse igitego cya kane cyayo.

Nubwo ibitego bine byari bimaze kujyamo, abasore ba Rayon Sports bari bagifite inyota yo gutsinda ibindi byinshi.

Ku munota wa 32 w’umukino, Fall Ngagne yaje gutsinda igitego cya gatanu ku mupira yakiriye awutera rimwe adahagaritse, umuzamu wa City Boys wari wasohotse yegereye imbere ntiyamenya uko bigenze igitego cya gatanu kiba kiranyoye.

Rayon Sports yaje kujya mu kiruhuko cy’igice cya mbere itsinze ibitego bitanu ku busa maze abafana bacinya akadiho bibyinira murera mu binezaneza byinshi.

Igice cya kabiri cyagarutse, abasore ba Rayon Sports bagabanyije inyota yo gutsinda ahubwo batangira gukina batuje bahanahana umupira bitonze.

Ku munota wa 69 Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya gatandatu cyatsinzwe na Habimana Yves ku mupira mwiza wahinduwe na Sindi Paul Jesus ,usanga ahagaze neza ahita atera ishoti aryamye, atsinda igitego cye cya gatatu muri uyu mukino kikaba icya gatandatu cya Rayon Sports.

Nyuma y’iminota micye ku wa 73 Sindi Paul Jesus wari umaze gutanga umupira ubyara igitego yaje na we kwitsindira igitego ku mupira muremure ugendera mu kirere yahawe,  awufunga neza  ahita  aroba umuzamu wa City Boys, Rayon Sports iba yanditse igitego cyayo cya  karindwi muri uyu mukino.

Ku munota wa 80 myugariro Ben Aziz Dao yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya munani muri uyu mukino ku mupira mwiza ugendera hasi, wahinduwe na Pascal “Petit Skol” , ku ruhande rw’ibumoso usanga Dao ahagaze neza mu rubuga rw’amahina rwa City Boys ahita atsinda igitego cya munani cya Rayon Sports.

Ku munota wa 89 Rayon Sports yaje gutsinda igitego cy’agashinguracumu, maze iha abafana bayo impamba ihagije yo kuzajyana i Rubavu mu mpera z’icyumweru aho izakirwa na Etincelles FC kuri Stade Umuganda, ku Cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2026 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League.

Igitego cya cyenda cya Rayon Sports cyatsinzwe na Rutahizamu wayo Habimana Yves wagize umukino mwiza cyane.

Sindi Paul Jesus yazamukanye umupira yihuta cyane maze awuteye, ukubita igiti cy’izamu, ugaruka usanga Habimana Yves wahise asongamo, yandika igitego cya cyenda cya Rayon Sports.

Umukino wongeweho umunota umwe, utagize icyo uhindura  maze umusifuzi yemeza ko umukino urangiye , Rayon Sports isezerera City Boys iyihanije bikomeye aho imikino yombi ; ubanza n’uwo kwishyura iyitsinze ibitego 11-0 kuko mu mukino ubanza Rayon Sports yatsinze City Boys ibitego 2-0.

Nyuma yo gukomeza mu mikino ya 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itegereje kumenya iyo bizahura hagati ya Gicumbi FC na Police FC zifitanye umukino wo kwishyura wa 1/8 , uzaba kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06 Werurwe 2026.

Ni mu gihe umukino ubanza aya makipe yaguye miswi igitego 1-1.

AMAFOTO

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka