sangiza abandi

Rayon Sports yashyize hanze ibiciro by’amatike ku mukino izakina na Black Bulls

sangiza abandi

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro by’amatike ku mukino izakiramo Black Bulls yo muri Mozambique, mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Uyu mukino uzakinwa ku wa 17 Ukwakira 2026, muri Stade Amahoro, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Itike ya make izagura 3,000 Frw, mu gihe iya VIP izagura 30,000 Frw, VVIP ikaba 50,000 Frw. Hari kandi itike y’100,000 Frw, mu gihe iya menshi izagura 1.5 miliyoni Frw.

Rayon Sports yageze mu ijonjora rya nyuma itsunze Panthère du Ndé yo muri Cameroun ku kinyuranyo cy’igitego cya hanze. Mu mukino ubanza wabereye muri Cameroun ku wa 4 Nzeri, amakipe yombi yanganyije 1-1, naho mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali ku wa 12 Nzeri, banganya 0-0, bituma Rayon Sports ikomeza.

Mu mukino uheruka gukina, Rayon Sports yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1 ku wa 17 Nzeri 2026, mu gihe mbere yaho yari yanganyije na Panthère du Ndé 0-0.

Muri iyi mikino, Rayon Sports izabanza kwakira Black Bulls i Kigali ku wa 17 Ukwakira, mbere yo kujya muri Mozambique gukina umukino wo kwishyura ku wa 24 Ukwakira 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]