Mu gihe habura iminsi mike ngo i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habere igikorwa cyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itsinda rinini ry’abayobozi baturutse i Kinshasa ryamaze kwerekeza muri Amerika.
Amakuru yizewe aturuka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili no ku nyandiko z’ingendo (ordre de mission), agaragaza ko abasaga 100 bamaze guhaguruka berekeza muri Amerika, abandi bakazahaguruka ku wa kabiri, tariki ya 02 Ukuboza 2025.
Iri tsinda rigizwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abajyanama ba politiki ba Perezida, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko n’abahagarariye ibigo bya Leta bifite aho bihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano y’amahoro.
Biteganyijwe ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi bazashyira umukono ku masezerano arimo agamije kugarura amahoro ndetse no guteza imbere ubukungu.
Ni igikorwa cyateguwe na Amerika, ari nayo muhuza w’ibihugu byombi, hagamijwe kwemeza bya burundu amasezerano yasinywe muri Kamena uyu mwaka hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga no gushyira mu bikorwa gahunda y’ihuriro ry’ubukungu mu Karere.
Abazobereye mu bya politiki bavuga ko uyu muhuro uzaba ari ingenzi muri politiki y’Akarere, binahuye n’ibyifuzo bya benshi mu kubona amahoro n’umutekano bigaruka mu Burasirazuba bw’Akarere.
Biteganyijwe ko impande zombi zizaganira ndetse Washington ikagaragaza uruhande rwayo mu bikorwa birimo kugira uruhare ku cyerekezo gishya cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.



