sangiza abandi

RDC: Amerika yamaganye ibitero bya ‘drone’ byibasira abasivile

sangiza abandi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu biro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yamaganye ibitero bya drone byibasira abasivile, isaba impande zose ziri mu ntambara kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano no kurinda ubuzima bw’abaturage n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’iyi Minisiteri, hagarutswe ku ngaruka zikomeye z’ibi bitero biri kugabwa mu bice by’Imijyi bituwe n’abaturage benshi.

Ati “Igitero cya drone cyabaye ku wa Gatatu i Goma cyahitanye umukozi w’Umuryango w’Abibumbye n’abasivile babiri, cyongera umubare w’abamaze gupfa mu buryo bubabaje mu Burasirazuba bwa RDC.

Turihanganisha imiryango yabo ndetse n’abo bakoranaga, kandi turasaba impande zose ziri mu ntambara kurinda abakozi b’ubutabazi n’ab’Umuryango w’Abibumbye. Ibitero byibasira abasivile ntibyemewe na gato.”

Amerika yongeyeho ko itegereje ko impande zose zirimo Leta ya Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23, n’abandi bose bagira uruhare muri iyi ntambara kubahiriza amasezerano bagiranye yo guhagarika imirwano.

Amakuru y’ibanze yatangajwe n’ihuriro rya AFC/M23 agaragaza ko abantu batatu aribo bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’iki gitero, barimo umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ukomoka mu Bufaransa.

Nyuma, Leta ya RDC yatangaje ko igiye gukora iperereza rigamije kumenya iby’iki gitero cyagabwe i Goma.

Icyakora, hari abavuga ko ibi bishobora kuba ari uburyo bwo kuyobya uburari, kuko amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu mujyi wa Goma agaragaza ko ingabo za RDC ari zo zagabye iki gitero, zigamije kurimbura abayobozi b’ihuriro rya AFC/M23.

Iki gitero cyongeye kugaragaza ubukana bw’intambara iri hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23, mu gihe buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana w’ibitero byibasira abasivile, nubwo hari amakuru agaragaza ko ingabo za RDC n’abo bakorana aribo batangiza ibitero.

Iki gitero kandi cyongeye gutuma hibazwa ku mutekano w’abakozi b’imiryango itanga ubufasha bw’ubutabazi mu Burasirazuba bwa RDC.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), muri Mutarama 2026 habayeho ibitero byibasiriye abakozi b’ubutabazi muri aka gace.

Mbere y’iki gitero cy’i Goma, tariki ya 05 Werurwe 2026, ibihugu by’u Bubiligi, Danemark, Ubufaransa, u Budage, u Buholandi, Suwede, u Busuwisi, u Bwongereza ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byari byasohoye itangazo bihuriyemo rigaragaza impungenge zikomeye ku kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RDC.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka