sangiza abandi

RDC yanze gusinya amasezerano y’ubukungu n’u Rwanda

sangiza abandi

Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yanze gushyira umukono ku munota wa nyuma amasezerano ahuriweho n’u Rwanda yerekeranye no guteza imbere ubukungu mu karere yagombaga gusinyirwa i Washington DC muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Hagati muri iki cyumweru nibwo ibihugu byombi byagombaga gusinyana amasezerano akubiyemo ibijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro,gusangizanya ubunararibonye mu gucunga za parike z’ibihugu,ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’ibindi.

Umujyanama wa Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos ku wa 1 Ukwakira 2025 yatangaje ko yakiriye intumwa z’u Rwanda na RDC kugira ngo zitangire icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro ku mushinga w’ubufatanye mu by’ubukungu.

Boulos yasobanuye ko ubufatanye bw’u Rwanda na RDC buzashingira ku nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima, ubucuruzi n’ubukerarugendo; bihe abaturage amahirwe y’akazi n’iterambere.

Amasezerano ajyanye n’ubukungu akubiye mu masezerano y’amahoro yasinywe hagati ya Kigali na Kinshasa i Washington DC tariki ya 27 Kamena 2025.

Abo ku ruhande rw’u Rwanda babwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko nubwo inyandiko y’aya masezerano yamaze gutunganywa,byarangiye nta kigezweho kuko RDC yanze gusinya.

Bagize bati: “Amatsinda yaganiraga yari yamaze kurangiza inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’ubukungu, ariko mu buryo bubabaje Kinshasa yafashe icyemezo cyo kutayasinya ku munota wa nyuma.

Dufitiye ikizere aya masezerano ndetse n’uburyo Amerika ikoresha mu buhuza kandi turizera ko amasezerano y’ubukungu azasinywa,inzira y’amahoro iratinda.”

Uyu mushinga w’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu wubakiye ku masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC ku wa 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Amerika.

Byari biteganyijwe ko ibi bihugu byombi bigirana amasezerano yihariye y’ubukungu mu gihe byaba bimaze kumvikana ku ngingo zose zigize uyu mushinga, kandi akazaba ari yo ya nyuma azaba asinywe nk’uko Perezida Donald Trump yabisobanuye muri Nyakanga.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka