Kuri uyu wa Kabiri Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakiriye ku cyicaro gikuru ku Kimihurura, itsinda rigizwe n’aba ofisiye 15 baturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nijeriya.
Aba ba ofisiye bari mu Rwanda mu rugendo shuri rw’iminsi itandatu rugamije kwiga ku bukerarugendo bushingiye ku bidukikije n’iterambere ry’igihugu.
Uru ruzinduko rugamije guha iri tsinda amahirwe yo gusobanukirwa neza uburyo u Rwanda rwateje imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, urugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na politiki y’iterambere ry’igihugu.








