sangiza abandi

REG WBBC yasanze APR WBBC muri ¼ cy’Imikino Nyafurika

sangiza abandi

REG WBBC yabonye itike yo kwerekeza muri ¼ cy’Imikino Nyafurika (Africa Women’s Basketball League), nyuma yo gutsinda Jeanne d’Arc de Dakar yo muri Sénégal amanota 65-52.

Ni umukino wabaye ku wa gatatu, tariki ya 11 Ukuboza 2024, muri Stade Marius Ndiaye, mu murwa mukuru wa Dakar muri Senegal.

Ni umukino wari uwanyuma mu itsinda rya gatatu, aya makipe yombi yarari guhatanira umwanya wa kabiri wo kubona itike yo kujya muri ¼ cy’Imikino Nyafurika.

Mu gace ka mbere REG WBBC yatsinze amanota 26 kuri 11 ya Jeanne d’Arc de Dakar, ibifashijwemo n’abakinnyi Aminata Ly na Destiney Philoxy.

Agace ka kabiri karangiye Jeanne d’Arc ifite amanota 15 kuri 11 ya REG WBBC, bituma igice cya mbere kirangira REG WBBC iyoboye n’amanota 37 kuri 25 ya Jeanne d’Arc.

Mu gace ka gatatu REG WBBC yatsinze 54 kuri 42 ya Jeanne d’Arc, ibifashijwemo cyane n’abakinnyi Kayla Pointer na Victoria Reynolds, mu gihe ku ruhande rwa Senegal hatsindaga Bata Judith na Ndeye Sokhna.

Umukino waje kurangira REG WBBC itsinze Jeanne d’Arc amanota 65-52, ijya ku mwanya wa kabiri, ndetse ibona itike yo kujya muri ya ¼.

REG WBBC igeze muri ¼ isangamo APR WBBC yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri. Mu mikino itaha REG WBBC izahura na ASVC Dakar, mu gihe ARP WBBC izahura na Friend’s Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]