Ikipe y’umutwe wo mu ngabo z’u Rwanda ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, Republican Guard (RG), irangajwe imbere n’umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, yongeye kwegukana igikombe cyo Kwibohora gihuza imitwe yo mu Ngabo z’u Rwanda, Rwanda Defence Force (RDF) Liberation Tournament 2026, nyuma yo gutsinda ikipe y’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho) ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, ni na bwo hakinwe imikino ya nyuma yo mu irushanwa ryo Kwibohora rihuza imitwe itandukanye yo muri RDF. Imikino yasoje indi ni iy’umupira w’amaguru yabereye muri Kigali Pele Stadium ari na ho hatangiwe ibihembo ku makipe yahize ayandi.
Mu mupira w’amaguru, ikipe ya RG yari ifite igikombe giheruka yakinnye umukino wa nyuma n’ikipe ya BMTC (Basic Military Training Centre) Nasho mu cyiciro cy’abagabo, umukino watangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Gisirikare n’iz’umutekano.
RG yatangiye neza uyu mukino itsinda ibitego 2 mu minota 15 ya mbere byatsinzwe na Sibomana Olivier ndetse na Shema Mike watsinze igitego kuri penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe Ishimwe Claude wanafashije RG kugera ku mukino wa nyuma atsinda igitego kimwe rukumbi cyatandukanyije RG na RMA Gako muri 1/2.
Nyuma yo gutsindwa ibitego 2, BMTC Nasho yatangiye guhererekanya neza umupira ndetse igerageza kwishyura ariko ntibyayikundira kunyeganyeza inshundura za RG, byatumye igice cya mbere kirangira bikiri ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, BMTC Nasho yakomeje kwataka izamu rya RG ariko n’ubundi bikomeza kuyangira kuba yamenera mu bwugarizi bwa Ian Kagame wafatanyaga na Nsengiyumva Claude winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbuye Niyonsenga Olivier wari wagize ikibazo cy’imvune.
Mu gihe BMTC Nasho yashakaga igitego, Ishimwe Jean Claude wa RG wari wakoreweho ikosa ryavuyemo penaliti yazamutse neza ahagana mu nguni z’ikibuga (Corner area) ubundi agarura neza umupira mu rubuga rw’amahina usanga rutahizamu Shema Mike ahagaze neza ahita aterekaho umutwe, atsinda igitego cya 3 cya RG.
Umukino warangiye ari ibitego 3-0, bituma ikipe ya RG yongera kwegukana igikombe cyo Kwibohora gihuza imitwe ya RDF nk’uko n’umwaka ushize ariyo yari yacyegukanye irangajwe imbere na kapiteni wayo Ian Kagame wari mu kibuga anashyigikiwe n’abavandimwe be Ivan Cyomoro Kagame, Ange Kagame na Brian Kagame bose bari muri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele ndetse na muramu we Bertrand Ndengeyingoma.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe y’abo mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe ubuzima, Military Health Service (MHS), begukanye igikombe nyuma yo gutsinda Military Police Brigade ibitego 2-1 mu mukino nawo wabereye muri Kigali Pele Stadium mbere y’umukino wo mu cyiciro cy’abagabo.
Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanwe n’ikipe y’Umutwe w’Inkeragutabara, Task Force Division, yari yasezerewe na BMTC Nasho muri 1/2 naho umwanya wa gatatu mu bagore wegukanwa n’Ishuri rya Gisirikare rya Gako (Rwanda Military Academy Gako).
Ntabwo irushanwa rya RDF Liberation Tournament rikinwa mu mupira w’amaguru gusa ahubwo rikinwa no muri volleyball na basketball.
Muri volleyball ikipe y’Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force) yegukanye igikombe itsinze ikipe y’Urwego rushinzwe Ibikorwaremezo mu Ngabo z’u Rwanda (Engineering Command) naho RG yegukana umwanya wa gatatu.
Muri basketball ikipe ya BMTC Nasho yegukanye igikombe itsinze 6 Air Group yo mu Ishami ry’Igisirikare cy’u Rwanda kirwanira mu Kirere (Rwanda Air Force- RAF) naho RMA Gako yegukana umwanya wa gatatu.
Amakipe yabaye aya mbere yahawe imidali ya Zahabu iherekejwe na miliyoni 5 RWF, aya kabiri ahabwa imidali ya Feza iherekejwe miliyoni 3 RWF, naho aya gatatu ahabwa imidali y’Umuringa iherekejwe na miliyoni 1.5 RWF.
Mu cyiciro cy’abagabo mu mupira w’amaguru, ikipe ya mbere yahawe imidari ya zahabu iherekejwe na miliyoni 10 RWF, ikipe ya kabiri ihabwa imidari ya feza iherejwe na miliyoni 7 RWF naho ikipe ya gatatu ihabwa imidari y’umuringa iherejwe na miliyoni 5 RWF.
Mu bandi bayobozi bari bitabiriye iyi mikino ya nyuma barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo (Chief of Defence – CDS), Gen. Mubarakh Muganga, komiseri mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS), CG Murenzi Evariste, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cléophas Barore, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta n’iz’umutekano.



















