Kuri uyu wa 23 Mata 2025, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu abagabo bane (4) mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagali ka Buhaza, Umudugudu wa Murambi, bafashwe bafite amadorali y’Amerika y’amahimbano ibihumbi bine (4000$) n’ibikoresho bifashishaga mu kuyakora.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha mu Karare ka Rubavu, rivuga ko abo bantu bane bafashwe barimo umwe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abanyarwanda batatu, bakaba bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gukwirakwiza amadorali y’Amerika y’amiganano.
Iri fatwa ryakozwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage. Ubwo bafatwaga bari bafite amadorali y’Amerika ibihumbi bine y’amiganano (4000$), impapuro magana inani na mirongo itanu (850) zikoreshwa mu gukora ayo madorali ndetse n’irobo (¼ Kg) ya ifu ikoreshwa mu kuyakora.
Nyuma yo gufatwa bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza ku byaha bashinjwa rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba SP Karekezi Twizere Bonaventure yashimiye Abaturage batanze amakuru, abasaba ko ibyaha nk’ibi batajya babihishira kuko bibangamira ubukungu bw’igihugu.
Ati: “Turashimira abaturage batanga amakuru atuma ibyaha biburizwamo cyangwa ababyishoyemo bagafatwa. Turongera gusaba buri wese kugira uruhare mu gutanga amakuru igihe cyose hari ibimenyetso by’ibikorwa by’uburiganya, cyane cyane ibijyanye no gukoresha amafaranga y’amahimbano, kuko bibangamira ubukungu bw’igihugu.”
Yasoje akangurira abashukwa n’ibikorwa nk’ibi kubireka kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.
”Turakangurira n’abashukwa n’ibikorwa nk’ibi kubireka, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi gifite ingaruka zikomeye, haba ku muntu ku giti cye no ku gihugu muri rusange”.
Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti, azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).