Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda , Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko ruswa nto yagabanutse aho igeze 14.6% ivuye kuri 18.50%.
Ni ubushakashasi bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukuboza 2025.
Muri ubu bushakashatsi bugaragaza ko urwego rw’abikorera ari rwo ruza ku isonga aho iri 8%. Inzego z’ibanze ni ziza ku mwanya wa kabiri aho ziri kuri 4.3%. REG ya gatatu iri kuri 3.7%.
Uwego rw’ubucamanza ruza ku mwanya wa kane, aho rufite 3.50% ndetse na WASAC iri ku mwanya wa Gatanu na 2.8%.
TI Rwanda isobanura ko ko kuva mu 2022 kugeza uyu mwaka wa 2025 ruswa igenda igabanuka ku kigero gishishishije.
Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda , Transparency International Rwanda isobanura ko impamvu abantu batanga ruswa ari uko baba bifuza guhabwa serivisi mu gihe yatinze, abandi bakavuga ko badatanze ruswa nta serivisi .
Ababajijwe ku bijyanye n’imyumvire ku kigero cya ruswa mu gihugu, 66.23% bavuze ko ruswa yagabanutse mu mwaka ushize, mu gihe ababona ko yiyongereye ari 9.49% gusa.
66.27% by’abaturage bizeye ko ruswa izakomeza kugabanuka muri 2026.
Serivisi zikunze gusabirwamo cyangwa gutangwamo ruswa cyane mu 2025 zirimo serivisi zo gutanga icyangobwa cyo kubaka ni 22.9%, icyangobwa cyo gutwara imodoka 16.6%, icyangombwa cy’ubutaka 13.6%, naho icyo Kwihutisha kubona amashanyarazi cyangwa amazi ni hagati ya 6% na 8%.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abaturage akenshi batanga ruswa kugirango serivisi zihute, Kubera ko ari yo nzira yonyine yo kubona serivisi. no Kugira ngo be kugira ibibazo n’inzego z’ubuyobozi.
Mu myaka itanu ishize (2021–2025), uburyo abaturage babona ingamba za Leta mu kurwanya ruswa bwakomeje kuba ku rwego rushimishije cyane, aho 77% babona ko Leta ishyiraho imbaraga zifatika mu kurwanya ruswa.
TI Rwanda igaragaza ko abangana na 9.5% batanze amakuru ya ruswa ni mu gihe abandi 90.5% batatanze amakuru kuri ruswa. ivuga ko abantu 24 % bavuga ko bitabareba gutanga amakuru ya ruswa, 16 % ntacyo batangaje , 10% batinya ko baterwa ubwoba mu gihe baba batanze amakuru kuri ruswa,8% ntibazi aho batanga amakuru.
Abangana na 4.29% by’abacuruzi basabwe gutanga ruswa, 1.14% barayitanze . Ni mu gihe 10.70% bayitanze ku mpamvu z’ubucuruzi gusa.








