Umuhanzi Nyarwanda uririmba injyana Gakondo, Ruti Joel, yashyize hanze umuzingo (album) ye ya kabiri igizwe n’indirimbo 10 yise ‘Rutakisha’.
Iyi album yasohowe ku wa kabiri, tariki ya 1 Ukwakira 2025, ikaba igizwe n’indirimbo ziri mu muco Nyarwanda.
Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ari album igizwe n’indirimbo yiyandikiye ndetse akaziririmbira mu gihe kuvanga no gutunganya byakozwe na Matrixx.
Album ‘Rutakisha’ ifite umufatanyabikorwa umwe rukumbi ari we Clement Guitarist, akaba inshuti ya kera ya Ruti ndetse n’umucuranzi wa gitari ya acoustic.
Mbere y’uko isohoka, album yatangiye kuvugwa cyane muri Nyakanga, ubwo Ruti yasohoraga indirimbo yiswe Rutakisha ku munsi wo gufungura ibirori bya Giants of Africa byabereye i Kigali.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abahanzi n’ababyinnyi bakomeye muri Afurika, barimo na Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo.
Ni album ikurikira iya mbere yise Musomandera yasohoye muri Mutarama 2023. Iyi album yari yayituye umubyeyi we ndetse n’inshuti ye y’igihe kirekire, Yvan Buravan.





