Minisiteri y’Uburezi yatashye ku mugaragaro igikoni cy’icyitegererezo kizajya gitegurira amafunguro abanyeshuri basaga ibihumbi 15 n’abarezi barenga 260 bo mu bigo by’amashuri 5 byo mu Karere ka Rwamagana.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki gikoni cyubatswe kuri G.S Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2026.
Iyi gahunda yo gutekera hamwe yatangijwe na Minisiteri y’Uburezi hagamijwe kunoza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri amafunguro yateguwe neza ndetse no kugabanya ibicanwa n’ibindi byakoreshwaga na buri kigo.
Irere yavuze ko iyi muri iyi gahunda, ibigo biri ahantu hamwe bizajya bihuriza hamwe igikoni kimwe bikagabanya ikiguzi cy’ibyagendaga kuri buri gikoni harimo ibicanwa, abakozi, amazin’ibindi, ashimangira ko izagurwa ikagera mu gihugu hose.
Yagize ati “Icyo twifuza ni uko tubigeza henshi hashoboka, uko ubushobozi buzagenda buboneka hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.”
Irere yavuze ko bizoroshya n’uburyo bwo kubona ibiribwa byo guteka kuko ibigo byishyize hamwe bizajya bihahira hamwe aho bizajya bikorana n’amakoperative atandukanye agemura ibiribwa.
Yavuze ko ari igitekerezo cyaturutse ku kwigira ku bandi kuko hari ibihugu bindi byatangiye gukoresha ubu buryo harimo na Brazil.
Iki gikoni kigezweho cyubatswe i Bujujyu ku Muyumbu, gikoresha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba, kikagira muvero zigezweho zidasohora imyotsi, ibituma kizagira uruhare mu kurengera ibidukikije kandi amafunguro agategurirwa ahasukuye.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko muri gahunda yayo y’imyaka itanu yo kuva mu 2024 kugeza mu 2029, ikomeje kongera imbaraga muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri, kuko byamaze kugaragara ko ari gahunda ifite uruhare rukomeye mu gutuma abana baguma mu ishuri.
Kugeza ubu abanyeshuri barenga miliyoni 4.5 bafatira amafunguro ku ishuri.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iyi gahunda yagize uruhare mu kugabanya umubare w’abanyeshuri bata ishuri, aho wavuye kuri 9,4% mu mwaka w’amashuri wa 2019/2020 ukagera kuri 4,7% mu wa 2023/2024.










