Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Shirley Ayorkor Botchwey, yatangaje ko uyu muryango hari byinshi ugiye kwigira ku Rwanda birimo ibijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.
Ibi Shirley Botchwey yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byabaye ku wa 14 Kamena 2026.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Botchwey byibanze ku gushyira imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Commonwealth no gutegura inama ya CHOGM 2026 iteganyijwe mu Ugushyingo 2026.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Botchwey yashimiye Perezida Kagame ku biganiro bagiranye agaragaza ko hari byinshi Commonwealth ikwiriye kwigira ku Rwanda bizashyirwa mu bikorwa mu mpinduka ziri gukorwa muri uyu muryango.
Ati “Mwakoze cyane Perezida Kagame ku rugwiro mwanyakiranye n’ibiganiro byiza twagiranye”.
“Twiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa amavugurura ya Commonwealth, by’umwihariko twifashishije ubunararibonye bw’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, kugira ngo dushyigikire gahunda nshya ya Commonwealth igamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ku nyungu rusange z’ibihugu biyigize.”
Yakomeje agira ati “Dushimira ubufatanye bw’u Rwanda mu gutegura inama y’abayobozi bacu iri mu Ugushyingo kandi izagenda neza, ndetse no ku ruhare rwarwo mu kubaka Commonwealth ikorera inyungu z’abaturage bose.”
Amavugurura ateganjijwe muri Commonwealth
Commonwealth ni umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu 56 bikoresha ururimi rw’Icyongereza cyangwa bifite amateka ahuriye ku Bwongereza. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009.
Mu myaka ya vuba, uyu muryango watangiye ibiganiro byimbitse ku mavugurura agamije kuwugira umuryango ukora neza kurushaho, uha inyungu zifatika abaturage b’ibihugu biwugize, cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere hibandwa ku rubyiruko.
Urubyiruko rugize abarenga 60% by’abaturage ba Commonwealth, bityo uyu muryango ushaka gushyira imbaraga mu guhanga imirimo, uburezi n’udushya.
Amavugurura ya Commonwealth azibanda cyane ku kunoza imiyoborere, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, gufasha ibihugu bifite intege nke, guhangana n’impinduka z’ikoranabuhanga no gushimangira indangagaciro za Commonwealth.
Inama ya CHOGM iteganyijwe mu Ugushyingo izaba imwe mu myanya mwiza ukomeye wo kuganiriramo ku cyerekezo n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura.
U Rwanda ruri mu bihugu bifatwa nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi muri uru rugendo, cyane cyane kubera ubunararibonye bwarwo mu bucuruzi n’ishoramari.


Thank you President @paulkagame for a warm and positive meeting.
— Shirley Botchwey (@SGCommonwealth) June 14, 2026
We look forward to working with Rwanda to advance Commonwealth reforms, including drawing on Rwanda’s best practices in trade and investment to drive the new Commonwealth trade and investment agenda for shared… pic.twitter.com/7kNvakAXuT








