Manishimwe Djabel yavuze ko atibona yongeye kwambara umwenda w’ubururu n’umweru akinira Rayon Sports kubera amateka bafitanye.
Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu no mu kibuga hagati yabigarutseho ubwo yavugaga ko Rayon Sports yayivuyemo nabi ndetse agafatwa nk’umugambanyi.
Manishimwe udafite ikipe kuri ubu, yavuze ko ajya kuva muri Rayon Sports byamutwaye imbaraga nyinshi kuko byasabye kunyuzwa muri Gor Mahia yo muri Kenya kuko amasezerano ye yavugaga ko atemerewe gusinyira indi kipe mu gihugu.
Yerekanywe nk’umukinnyi wa Gor Mahia ariko ahita yerekeza muri mukeba, APR FC, ibintu byatumye yitwa umugambanyi.
Manishimwe Djabel yavuze ko kuba n’ubu hari abakimubona nk’umugambanyi nta kibazo kuko bafite ukuri.
Ati “kunyita umugambanyi bafite ukuri kuko niba mu mazezerano yanjye harimo ko nta kipe yo mu Rwanda nemerewe gusinyira narangiza nkasinyira mukeba urumva abanyita umugambanyi bafite ukuri.”
Avuga ko atibona yongeye kwambara umwenda wa Rayon Sports kuko batandukanye nabi.
Ati “Oya, biragoye ko yo nayisubiramo rwose. Hari impamvu nyinshi kuko uretse ibyo bibazo nahuye nabyo nkisohokamo ntibanyishimire, hari n’ibindi bibazo nagiranye n’abayobozi rero aho kugira ngo usubire ahantu uzi ko hari ibibazo bitanakemutse, byagorana, byaba ari ukwenderanya.”
“Nagiye ngirana na bo ibibazo by’amafaranga kenshi ndetse ndinda mvamo bitanakemutse, kuyisubiramo byava kure. Ndi mu bo iyafitiye (amafaranga) ariko nararekeye.”

Manishimwe Djabel yakiniye Rayon Sports imyaka 5 kuva 2014 kugeza 2019 ari nabwo yahitaga yerekeza muri APR FC.
Manishimwe Djabel uheruka gutandukana na Naft Al-Wassat SC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq, anuganugwa muri APR FC yabereye kapiteni ndetse ayikinira hagati ya 2019 na 2023. Yayigezemo avuye muri Rayon Sports yamazemo imyaka itanu kuva mu 2014.
Akiva muri APR FC yanyuze muri Mukura VS nk’intizanyo ariko aza kugurwa na USM Khenchela yo muri Algérie, Air Force Club aho yavuye yerekeza muri Irak mu makipe ya Naft Al-Wasat Sports Club na Naft Al-Wassat SC.




