Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15, Amavubi U15, kuri uyu wa Gatatu irerekeza i Baku muri Azerbaijan, aho izitabira iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi cya FIFA cy’abatarengeje imyaka 15, rizaba kuva ku wa 22 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026.
Mbere yo guhaguruka, iyi kipe iyobowe n’Umutoza Mukuru, Thierry Hitimana, yasuwe n’Umutoza Mukuru w’Amavubi y’abakuru, Stephen Constantine, wayihaye impanuro zo kwitwara neza muri iri rushanwa.
Constantine yabibukije ko bafite inshingano zo guhagararira u Rwanda n’abaturage barenga miliyoni 14, abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza, kwitanga no kugira ikinyabupfura.
Yagize ati “Mu giye guhagararira u Rwanda n’abaturage miliyoni 14. Ibizava mu mikino bizaza, ariko mbere na mbere dukeneye imyitwarire myiza, kwitanga no kugira ikinyabupfura.”
Amavubi U15 ari mu Itsinda rya Y, ririmo amakipe ya Côte d’Ivoire, Vanuatu, Albania, Turks and Caicos Islands na Mauritania.












