Tariki 01 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 26 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 122 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Abatangabuhamya benshi bemeza Padiri Wenceslas Munyeshyaka, kuri paruwasi “Sainte-Famille, muri Saint-Paul yitabiritye inama zakorwaga zitegura ubwicanyi no gushimuta Abatutsi aho yari ari kumwe na Colonel Tharcisse Renzaho, Odette Nyirabagenzi, Angeline Mukankundiye,Lt Col Laurent Munyakazi, n’abandi basirikari hamwe n’Interahamwe.
Nyuma y’izo nama, nibwo Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi Sainte-Famille, kuri Centre National de Pastorale Saint-Paul no kuri CELA ya Kigali bagiye bicwa urusorongo, bakanarimburwa mu buryo bwa rusange.
Nk’uko abatangabuhamya barokotse ubwicanyi bwo kuri Sainte-Famille no kuri Saint Paul babivuga, Wenceslas Munyashyaka we ubwe yiciye umukobwa w’Umututsikazi muri paruwasi Sainte-Famille. Yishe n’abandi basore b’Abatutsi babiri n’umukobwa w’umututsikazi babyarwa na Rose Rwanga.
Abakorewe iri hohoterwa bemeza ko Padiri Munyeshyaka, kuri paruwasi Sainte-Famille, yashishikarije Interahamwe gufata ku ngufu umukobwa w’umututsikazi. Kuri paruwasi sainte-Famille kandi Padiri Munyeshyaka yasambanyije ku gahato umwana w’umukobwa waje no kubitangaho ubuhamya.
Kuri Centre National de Pastorale Saint-Paul i Kigali, Padiri Munyeshyaka yafashije Interahamwe, gushimuta abasore barindwi b’abatutsi.
Tariki 2 Gicurasi 1994 ni bwo uwari Umunyamabanga wa LONI Boutros-Ghali yavugiye kuri televiziyo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside
Tariki nk’iyi mu 1994 ni bwo uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Boutros Boutros-Ghali, yagaragaye kuri Televiziyo ya ABC yo muri Amerika avuga ko mu Rwanda hari kubera Jenoside.
Gusa n’ubwo uyu muyobozi yabitangaje atyo nta kintu na kimwe amahanga yigeze akora ngo ahagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Uwo munsi kandi ingabo za FPR zakomeje gusatira Kibungo ndetse zanga imishyikirano iyo ariyo yose yakorwa iyobowe na Loni mu gihe cyose Jacques Roger Booh-Booh wari Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wayo mu Rwanda yaba agihari kuko yari nk’inkoramutima ya Perezida Habyarimana wari umaze gupfa akaba yari abogamiye kuri Leta yakoraga Jenoside.
Icyo gihe kandi Radio ya Uganda yavuze ko ikiyaga cya Victoria cyuzuyemo imirambo y’abishwe muri Jenoside mu Rwanda.
Kuri iyi tariki kandi Abatutsi bakomeje kwicwa aho muri Perefegitura ya Gisenyi hishwe Abatutsi 170 bari bahungiye muri Kiliziya ku Nyundo.









