sangiza abandi

Tariki 08 Kamena 1994: Ngororero Interahamwe zishe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi

sangiza abandi

Tariki 8 Kamena 1994 ni umunsi wa 64 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 159 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce  dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.

Muri Kamena 1994, mu Turere Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zitarigarurira, abicanyi bamaze gutsemba Abatutsi ntibahagarariye aho. Bakomeje ibikorwa byo gusahura, kujya kwica mu bice Abatutsi bari bataricwa. 

Muri Ngororero, nyuma yo kwica Abatutsi, basize abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi bababyaranye n’abagabo b’Abatutsi aho baje kubica nabi muri Kamena 1994.

Kavumu jenoside yakorwanywe ubukana bukomeye

Kavumu yari imwe muri Segiteri zari zigize Komini Ramba, muri Perefegitura ya Gisenyi, hakaba ri hamwe mu hantu hari hatuwe n’Abatutsi benshi muri Gisenyi. 

Amateka ya Kavumu atwereka ko ari agace karanzwemo ibikorwa byo guhohotera no kwica Abatutsi guhera muri za 1959 bamwe barahunga abatishwe babaho mu buzima bubi. Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yarimbuye Abatutsi hafi bose bo muri ako gace; hari abiciwe mu nsengero no mu mazu ya za Komini Ramba na Gaseke.

Abatutsi biciwe Kavumu bashyinguye mu Rwibutso rwa Kavumu aho rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 24 hakaba hari n’indi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Interahamwe n’Impuzamugambi zarafatanyije mu bwicanyi bwose bwakorewe muri Ramba cyane cyane muri segiteri Sovu na Bayi, zikuriwe n’uwitwa BARAKOMERA ariko zunganirwa n’izaturutse muri za Komini Gaseke na Satinsyi.

Interahamwe zishe abana babyawe n’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi

Ku wa 8 Kamena 1994, Interahamwe za MRND zifatanyije n’Impuzamugambi za CDR zari zaramaze kwica Abatutsi harimo benshi b’abagabo bashakanye n’Abahutukazi, zaranasenye amazu bari batuyemo. 

Interahamwe zishe Abatutsi mu ntangiriro ya Mata 1994, hanyuma zifata abana b’abagabo b’Abatutsi bishwe barabyaranye n’Abahutukazi zibashyira mu nzu imwe, zibarindisha abo bagore. Ariko kugira ngo Interahamwe zizere ko abo bagore badacika, zahasize izindi Nterahamwe zizajya zibacunga. Bari abana 13 barimo abato n’impinja.

Ku itariki ya 8 Kamena 1994, Interahamwe zaraje zica abana hashobora kurokoka umwana umwe gusa. Interahamwe zabishe nabi cyane kuko bamwe zabajugunye mu cyobo zari zacukuye zikabarenzaho igitaka ari bazima, noneho ba nyina b’Abahutukazi, Interahamwe zibategeka gusubira iwabo.

Umunsi nk’uyu kandi mu 1994, Akanama Gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye katoye umwanzuro 925 wo kongera igihe ingabo za MINUAR kugeza mu Kuboza 1994 zikiri mu Rwanda.

Kongerera igihe izi ngabo byari bigamije korohereza ikwirakwizwa ry’imfashanyo ku mpunzi.

Ngororero Interahamwe zishe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi

Photos:

[fluentform id="3"]