Ku wa 14 Kamena 1994 leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi bari bakihishe mu bice bimwe na bimwe ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.
Tariki 14 Kamena 1994 ni umunsi waranzwe n’ifatwa ry’Umujyi wa Gitarama bikozwe n’Ingabo za FPR-INKOTANYI, ndetse n’iyicwa ry’abatutsi muri Centre National de Pastorale Saint Paul i Kigali.
Aya matariki ya Kamena 1994 yaranzwe ahanini no gutsindwa kw’ingabo za Guverinoma y’abicanyi zitakaza ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’Umujyi wose wa Gitarama wabohowe mu ijoro ryo ku wa 13-14 Kamena 1994.
Muri iyi minsi, Ingabo za FPR-INKOTANYI zari zikomeje kotsa igitutu iz’abicanyi mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo Umujyi wa Kigali na Gitarama.
Itariki ya 14 Kamena 1994 yaranzwe n’intsinzi ikomeye yo kubohoza Umujyi wa Gitarama nyuma y’ibyumweru bibiri habera imirwano ikomeye ndetse hakaba hari ahantu h’ingenzi hafitebicyo havuze kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Perefegitura ya Gitarama yari ku isonga nka Perefegitura ikomokamo abayobozi bagize uruhare mu kubiba amacakubiri n’urwango mu banyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aha kandi ni ho Ishyaka rya PARMEHUTU ryari rifite umurongo wa politiki w’amacakubiri n’ivangura ryatangiriye, ndetse hakaba ari na ho ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi muri 1959 byatangiriye bibona gukwira mu tundi duce tw’ igihugu cyose.
Ubwicanyi bwakorewe abatutsi kuri Centre national de pastorale Saint Paul i Kigali
Ku itariki ya 14 Kamena 1994, kuri Centre National de Pastorale Saint Paul haje igitero kinini gitwara Abatutsi bari hagati ya 72 na 80 kibajyana kuri Segiteri Rugenge, aho babakuye bajya kubicira aho bitaga kuri CND.
Mbere y’uko baza gutwara abo bishe kuri iyi tariki, ku wa 13 Kamena 1994, Col Munyakazi Laurent ari kumwe na Nyirabagenzi Odeta, Mukandutiye Angelina na Padiri Munyeshyaka bakoresheje inama Abatutsi bari bahungiye muri Saint Paul bababaza aho bashaka kujya, haba mu gice kiri mu maboko ya FPR Inkotanyi cyangwa ikiri mu maboko y’ingabo za Leta y’abatabazi. Uwo munsi bakoze lisiti zabo ku buryo bikekwa ko ari zo zaje gukoreshwa mu kubica.








