Tariki 15 Kamena 1994 ni umunsi wa 71 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 166 mu minsi igize umwaka.
Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi bari bakihishe mu bice bimwe na bimwe ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.
Ku itariki ya 15 Kamena 1994, MINUAR yari yatwaye bamwe mu Batutsi bari kuri Sainte Famille ibajyana mu gace kari mu maboko ya FPR Inkotanyi. Hagiye cyane cyane abagore, abakobwa n’abana.
Byatewe nuko Colonel Munyakazi Laurent yasabye Konseye Odeta Nyirabagenzi na Angelina Mukandutiye kuzana interahamwe ngo zigote aho buririye imodoka hatagira abagabo n’abasore bagenda ngo bigatuma FPR Inkotanyi igira ingufu.
Muri Kiliziya ya Sainte Famille, abicanyi bazaga igihe bashakiye bagatwara abo bica, babifashijwemo na Padiri Wenceslas Munyeshyaka, cyane cyane ko iyo kiliziya yari igoswe iminsi yose n’abajandarume n’interahamwe ku buryo no kuhinjira ku mpunzi z’Abatutsi zahahungiraga byari bigoye.
Ku itariki ya 14 Kamena 1994, kuri Centre National de Pastorale Saint Paul haje igitero kinini gitwara Abatutsi bari hagati ya 72 na 80 kibajyana kuri Segiteri Rugenge, aho babakuye bajya kubicira aho bitaga kuri CND.
Ku itariki ya 15 Kamena 1994, nyuma y’igitero cyari cyatwaye Abatutsi benshi ku munsi ubanza, hari umusore witwaga Gasore Gustave w’umuhutu wari wahungishije Abatutsi abajyana muri Centre National de Pastoral Saint Paul ahageze agumayo kuko yatinyaga ko avuyemo yakwicwa kuko abicanyi bari bamenye ko yahungishije Abatutsi.
Kuri iyi tariki, haje itsinda ry’abantu ririmo ababyeyi be n’abavandimwe be, bamukura aho Padiri Celestin Hakizimana yamuhishe mu nzu ye, Padiri arabatakambira ngo bamureke, ariko ababyeyi be bavuga ko hari ibyo agiye kubazwa n’ubuyobozi, baramujyana, bamwicira ahitwaga kuri SOFERWA.









