sangiza abandi

Tariki 16 Kamena 1994: Inkotanyi zarokoye Abatutsi 2000 bari bihishe muri Saint Paul

sangiza abandi

Tariki 16 Kamena 1994 ni umunsi wa 72 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 167 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje gushaka aho Abatutsi bari bihishe ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce  dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 16 Kamena 1994,ingabo za FPR-Inkotanyi zakomeje imirwano yo kubohora Abatutsi bicwaga gahirya no hino mu gihugu ari nako zitsinda abasirikare ba Leta y’abicanyi.

Mu matariki ya nyuma ya Kamena 1994 nibwo ingabo za Leta y’Abicanyi zagiye zitsindwa umusubirizo ari nako zitakaza ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’Umujyi wose wa Gitarama wabohowe mu ijoro ryo kuwa 13 na 14 Kamena 1994.

Kuri uwo munsi mu ijoro nibwo Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye Abatutsi ibihumbi bibiri bari bihishe muri Saint Paul. Icyo gikorwa cyakurikiwe n’uburakari bukabije bw’interahamwe zica umubare munini w’Abatutsi bari barahungiye mu nzu za kiriziya ya Sainte Famille.

Tariki ya 16 Kamena 1994,ku manywa, nibwo Odeta Nyirabagenzi n’abicanyi bari bafatanyije bagiye kuri Saint Paul gutangaza ko bishe Kameya André wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Rwanda Rushya kitavugaga rumwe na Leta, akaba yari n’umwe mu bashinze ishyaka rya PL.

Kameya kandi ni we washyize ahagaragara bwa mbere amafoto y’inkotanyi avuga ko ari abana b’u Rwanda batahutse, yanabaye kandi umwe mu bantu bashakishwaga cyane ashinjwa gukorana bya hafi na FPR Inkotanyi.

Paruwasi ya Sainte Famille na Centre National de Pastorale Saint Paul ni amwe mu nzu zari zikomeye za Kiliziya gatorika ziri mu Mujyi wa Kigali, kuba Abatutsi barahahungiye nuko bari bahizeye umutekano kandi bizeye ko basanze abantu b’Imana.

Gusa Abatutsi bahuriye n’uruva gusenya muri iyo nyubako, mu babishe harimo abakirisitu basenganaga buri cyumweru, cyangwa bumvanaga misa ya buri gitondo, harimo n’abihaye Imana barangajwe imbere na Padiri Munyeshyaka Wenceslas wagize uruhare runini mu kugambanira Abatutsi no gusambanya abakobwa ku gahato.

Inkotanyi zarokoye Abatutsi muri Saint Paul

Photos:

[fluentform id="3"]