sangiza abandi

Tariki 21 Mata 1994: Ni wo munsi hishwe Abatutsi benshi mu gihugu basaga ibihumbi 250

sangiza abandi

Tariki 21 Mata 1994 ni umunsi wa 15 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu munsi ni wo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu kuko hishwe abarenga ibihumbi 250 umunsi umwe.

Kuri iyi tariki ni bwo Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku isi yatse inshingano MINUAR igabanya umubare w’abasilikare bayo mu Rwanda isiga Interahamwe zitsemba Abatutsi.

Tariki ya 21 Mata 1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro 912 uhindura inshingano za MINUAR, iyisiga ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa nyamara, buri munsi Gen Dallaire wayoboraga MINUAR yohererezaga raporo Loni avuga uko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. 

Gen Dallaire yavugaga ko umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana n’interahamwe zari zimeze nka ‘virus’ imeze nka nkongwa itakigira gitangira. Ayo makuru, Umuryango w’abibumbye ntiwayahaye agaciro, wafashe icyemezo cyo gutererana u Rwanda, Abatutsi bicwa urw’agashinyaguro.

Kuri Paruwasi ya Kaduha iri mu cyahoze ari Komini Karambo, Superefegitura ya Abatutsi basaga ibihumbi 50 biciwe i Murambi (Gikongoro), abasaga ibihumbi 35 bicirwa kuri Paruwasi ya Cyanika muri Nyamagabe.

Kaduha, perefegitura ya Gikongoro kandi hiciwe Abatutsi bagera ku bihumbi 47, abo batutsi bari bahahungiye bahateze amakiriro bari baturutse mu makomini atandukanye arimo Muko, Musange, Karambo na Musebeya.

Uwo munsi kandi Abatutsi b’ahahoze ibiro bya Komini Ntongwe barishwe ndetse n’abari bahungiye kibaya cya Nyamakumba mu birometero 2 uvuye ahari ibiro bya Komini Ntongwe banitiriye imperuka y’abatutsi, nabo barishwe

Abatutsi biciwe kandi aho bitaga kuri CND ku Rutabo. Uwo munsi kandi Abatutsi biciwe kuri paruwasi gaturika ya Karama, Runyinya Ubu ni mu karere ka Huye, ndetse n’abo ku musozi wa Gashinge, Kamonyi nabo barishwe.

Uwo munsi kandi aho bitaga mu Cyakabiri i Rutobwe muri Gitarama ubu yabaye Muhanga Abatutsi barishwe. 

Kuri iyi tariki mu 1994, Abatutsi bari batuye i Gishubi n’abari baturutse hirya no hino bashakisha uko bahunga, barimo abaturutse i Ndora, Musha, Gikongoro bose barishwe ari benshi cyane.

Muri Musha Komini Mugusa, Gisagara Abatutsi barishwe, hishwe kandi Abatutsi bo mu mujyi wa Butare ahantu hatandukanye n’abo mu yahoze ari Komini Nyaruhengeri bari bahungiye ku biro (bureau) by’iyo komini.

I Murambi hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 50 umunsi umwe

Photos:

[fluentform id="3"]