Tariki 24 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 48 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 144 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Kuri iyi tariki i Kabgayi mu Majyepfo Interahamwe zishe Abatutsi zibakuye aho bari bahungiye muri Kiliziya zijya kubicira kuri Nyabarongo abandi batabwamo ari bazima.
Amatariki y’impera za Gicurasi 1994 yaranzwe n’ingufu ingabo za FPR-Inkotanyi zashyize mu gukora ibishoboka byose ngo zihutishe ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ni mu gihe kandi ku ruhande rwa Leta y’abicanyi na bo bari bakomeje gushyira imbaraga mu kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi bari bakihishe hirya no hino mu bice ingabo za FPR-Inkotanyi zari zitarabohora cyane cyane mu Majyepfo y’igihugu.
Mu bice by’Amajyepfo ni hamwe mu hantu Jenoside yatinze gutangira ariko nyuma leta y’abicanyi yari iyobowe na Sindikubwabo yashishikarije Abahutu gutangira kwica Abatutsi kandi vuba.
I Kabgayi hishwe Abatutsi bavanywe n’Interahamwe mu mazu ya Kiliziya bajya kwicirwa kuri Nyabarongo, bamwe batabwamo ari bazima.
Ku itariki ya 24 Gicurasi 1994, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafransa (RFI) yatangaje ko Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wamaganye ubwicanyi bukorwa n’ingabo za Leta y’u Rwanda na Guverinoma y’Abatabazi.
Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa kibi cya Leta yiyise iy’Abatabazi. Jenoside yakomeje gukorwa mu gihe mu Muryango w’Abibumbye bari bakirwana n’amagambo yo kwemeza inyito y’ubwo bwicanyi, ariko ntibagire ubutwari bwo gufata ibyemezo bihagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.








