sangiza abandi

Tariki ya 9 Mata 1994: Ingabo z’u Bufaransa zatereranye Abatutsi zibasigira abicanyi

sangiza abandi

Tariki ya 09 Mata mu 1994, umunsi wa gatatu wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Mu nyandiko ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, agaragaza ko kuri iyi tariki Abafaransa batangije mu Rwanda icyo bise “Operation Amaryllis”, yari igamije gucyura ingabo n’abaturage b’Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda aho basize Interahamwe n’ingabo za leta ziri kwica Abatutsi urw’agashinyaguro.

Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo.

Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe bahasize benshi babasigira Interahamwe.

Icyo gihe hari Abatutsi bari buriye imodoka zari zitwaye abasirikari b’Abafaransa n’abanyamahanga, ariko bageze kuri bariyeri babakuyemo interahamwe zibicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.

Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda basabye ko abo bashakanye n’abana babo, babatwara baranga. Abakozi ba ambasade y’u Bufaransa cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.

Muri iyi nyandiko igaragaza ko Ambasade y’u Bufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango w’uwahoze ari perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho na Leta yariho, n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu.

Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’u Bufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zikabica.

Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi ‘orphelinat Ste Agathe’ yari iya Agata Kanziga umugore wa Habyarimana barabatwaye, ariko u Bufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi ibiri yishwe n’abasirikari b’u Rwanda bayobowe na Major Bernard Ntuyahaga.

Iyi nyandiko igaragaza ko icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi ibiri yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n’abanyepolitiki batashakaga guha ingufu ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba.

Uwo munsi, umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.

Ikomeza igaragaza ko mu bajenosideri batwawe n’Ingabo z’Abafaransa harimo Felicien Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside na Ferdinand Nahimana wabaye umukangurambaga wa Jenoside. Bombi bari mu bashinze radiyo RTLM yakoreshejwe mu gushishikariza abantu kwica Abatutsi.

Hashyizweho guverinoma y’abicanyi yari iyobowe na Kambanda

Mu gitondo cyo ku itariki ya 8 Mata, Theoneste Bagosora yakoranije abayobozi bagize ishyaka rya Hutu-Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, aho bose bavaga mu mashyaka y’abahezanguni. Ishyirwaho ry’iyo guverinoma ryabereye muri ambasade y’Abafaransa.

MRND yari ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, wari visi perezida we na Joseph Nzirorera, umunyamabanga Mukuru; MDR yari ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat Murego, mu gihe PL ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. 

PSD yari ihagarariwe na François Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, PDC ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda na Gaspard Ruhumuliza.

MRND yashyizeho Dr Théodore Sindikubwabo nka perezida wa Repubulika, Bagosora nawe ashyiraho Jean Kambanda ku mwanya wa minisitiri w’intebe.

Iyo guverinoma yari igamije gushyiraho gahunda zo gutanga umurongo w’uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu cyose harimo; gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kuyisobanura mu mahanga.

Abatutsi biciwe kuri paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pallotti i Gikondo muri Kigali

Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo, bagera kuri 500. 

Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo. Uyu munsi kandi ni nabwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda ya kabiri munsi ya Hoteli BAOBAB.

Ikinyamakuru cy’abafaransa Libération ni cyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi jenoside, mu nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside.

Abatutsi bakomeje kwicwa mu bice bitandukanye by’igihugu; muri Kibungo, Kigali, Ruhengeri na Kibuye.

Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Mwiri, Nyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza, kimwe n’abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe.

Interahamwe zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abari bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo. Ubwo bwicanyi bwarakomeje, ababarirwa hagati ya 500 na 800 baricwa.

Guhera tariki ya 9 Mata, kandi Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, hamwe n’abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye. Mu minsi yakurikiyeho hishwe abarenga 12000.

Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n’ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo , muri perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y’ubucuruzi ya Karamano mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw’Ababatisita rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite ibiganza by’abo zamaze kwica; zigakomereza i Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica abandi.

Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nsengero na za Kiliziya, kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera

Tariki ya 9 Mata 1994 Ingabo z’u Bufaransa zatereranye Abatutsi zibasigira abicanyi
Hashyizweho guverinoma y’abicanyi yari iyobowe na Jean Kambanda

Photos:

[fluentform id="3"]