sangiza abandi

Perezida Tshisekedi yatangaje ko nta muhuza Abanye-Congo bakeneye mu gukemura ibibazo byabo

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko nta muhuza ukenewe kugira ngo Abanye-Congo bakemure amakimbirane bafitanye.

Ibi yabitangarije mu nama y’ihuriro rya ‘Union Sacre’ yabereye i Kinshasa mu mpera z’icyumweru gishize.

Tshisekedi akaba yakomozaga kuri gahunda ya Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo, wari wasabye guhuriza Abanye-Congo mu biganiro by’amahoro n’umutekano biteganyijwe kubera muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 03 kugeza ku ya 05 Nzeri 2025.

Thabo Mbeki yari yahaye ubutumire abo mu butegetsi bw’i Kinshasa n’ababurwanya kugira ngo bazayitabire, banabonere kujya mu biganiro by’amahoro.

Mubo yari yatumiye harimo abo muri Leta ya RDC, abo mu biro bya Perezida Tshisekedi, Joseph Kabila wayoboye iki gihugu, Corneille Nangaa umuhuzabikorwa w’Ihuriro rya AFC/M23, Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Thomas Lubanga.

Muri iriya nama Tshisekedi yavuze ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’Abanye-Congo ariko ko bigomba guhuza abashaka kubaka igihugu cyabo, bakakivana mu bibazo bimaze igihe kinini bicyugarije, kandi akaba ari nawe ubitegura.

Ati: “Ibiganiro birakwiye, ariko bikaba iby’abanyekongo bashaka kongera kubaka igihugu cyabo, bakagikura mu bibazo, atari babandi bakoreshwa n’ibihugu by’ibituranyi. Nta biganiro bizabaho bidashyingiye kuri gahunda yanjye.”

Ibyatangajwe na Felix Tshisekedi bishobora gutesha agaciro ibiganiro birimo kuba i Doha muri Qatar, bihuriramo Leta ye na AFC/M23, kuko yagaragaje ko ibiganiro by’abanyekongo barimo abafashe intwaro nka AFC/M23 bidakenewe.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka