Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,yatangaje ko Leta ye igiye gusubukura ibiganiro n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi ,anemeza ko agiye kuzahurira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi ni ibikubiye mu ijambo yavugiye mu Misiri, imbere y’Abanye-Congo baba muri icyo gihugu, aho yagiriye uruzinduko mu mpera z’iki cyumweru gishize.
Muri uru uruzinduko, yaboneyeho n’umwanya wo kuganira n’abanye-Congo baba mu Misiri aho yababwiye ko guverinoma ye n’umutwe wa M23 bazasubukura ibiganiro mu cyumweru gitaha.
Tshisekedi yanagaragaje ko nyuma y’ibyo biganiro ko ari bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizafata iya mbere mu guhamagara Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, hamwe na Tshisekedi ubwe, kugira ngo bajye kwicarana imbere ya perezida Donald Trump.
Yagize ati“Nuko Washington DC ibitekereza. Irimo gutegereza ko tugera ku masezerano,hanyuma iduhuze na Perezida Kagame imbere ya perezida Trump,kugira ngo amasezerano abiri aya Doha n’aya Washington yemezwe burundu.”
Aya masezerano yombi yitezweho kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo,aho imirwano imaze imyaka mirongo itatu,yibasira abaturage b’inzirakarengane.
Abasesenguzi bavuga ko uruhare rwa Amerika rugaragaza ubushake bwo gushyira iherezo ku ntambara ishyamiranyije RDC n’u Rwanda,inyuze mu biganiro bya dipolomasi.



