Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba z’ubwirinzi kubera ko imitwe ikorera mu Burasirazuba bwa Congo irimo n’uwa FDLR , mu bihe bitandukanye yagerageje guhungabanya umutekano warwo.
Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Joshua Barnes wa Firstpost,igitangazamakuru cyo mu Buhinde.
Ni ikiganiro kibanze cyane ku bufatanye bwa Afurika n’Ubuhinde by’umwihariko n’u Rwanda ndetse n’ikibazo cy’umutekano mu karere .
Nduhungirehe yavuze ko umubano n’u Rwanda n’Ubuhinde ari nta makemwa .
Ati “ Ni ubufatanye bwiza dufitanye, by’umwihariko ubuhinde ni igihugu cya Kabiri gishora imari mu Rwanda. Ubuhinde bushoramari cyane mu bijyanye n’inganda n’Ikoranabuhanga . Ibyo ni ibintu by’ingenzi cyane kuko ari byo igihugu cyubakiyeho. “
Ibibazo bya RDCongo n’u URwanda wakomojweho
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe , yavuze ko Leta ya Congo yakomeje guha icumbi umutwe wa FDLR kandi uyu mutwe uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati “Ariko ikibazo dufite ni uko hirya y’umupaka, abakoze Jenoside, Interahamwe, ariko n’abasirikare, bambuka umupaka. Ntibambuwe intwaro n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zihakorera, ntibazambuwe n’izindi ngabo z’amahanga ahubwo barasigasiwe. Bahawe ubufasha kugeza n’aho binjizwa mu Ngabo za RDC.”
Yagaragaje ko u Rwanda rwasenywe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko iyo rwumvise ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu cy’abaturanyi, abarimo abayobozi muri RDC bacyita Abatutsi inyenzi n’udukoko, rubifata nk’ikintu gikomeye cyane kuko ibintu nk’ibyo byabaye no mu 1994.
Ati “ Tubifata nk’ibintu bikomeye kubera ko ibyatubayeho mu 1994 ntibizasubira. Tuzi uko twababaye. Turabizi ko umutekano wacu ubangamiwe n’ingabo ziri hafi y’umupaka wacu, uwo mutwe wa FDLR ufashwa na Leta ya RDC, ariko n’abacanshuro.”
Yongeyeho ko iki ari cyo cyatumye u Rwanda rufata ingamba z’ubwirinzi.
Ati “Ni yo mpamvu twashyizeho ingamba z’ubwirinzi, kandi tuzakomeza kurinda abaturage bacu n’imipaka yacu.”
Yashimangiye ko ibihano Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda n’aba bofisiye bidashobora gukemura amakimbirane AFC/M23 y’Abanye-Congo ifitanye na Leta ya RDC, kuko igihe cyose ikibazo kidakemuwe guhera mu mizi yacyo, kigenda kigaruka.
Ati “Birumvikana ko nta musaruro byatanga. Mu by’ukuri si byo bihano bya mbere bifashwe ku Rwanda. Mu 2012-2013, hari ibindi bihano byafashwe mu gihe cy’intambara ya mbere ya M23. Ayo ni amakimbirane ya mbere yarangijwe n’igisubizo cya gisirikare mu 2013 ariko impamvu muzi zayo ntizakemuwe. Ni yo mpamvu yagarutse mu Ugushyingo 2021 nyuma y’imyaka umunani.”
Mu bihe bitandukanye Congo yakomeje kwegeka ibibazo byayo ku Rwanda , igashinja umutwe wa AFC/M23 gufashwa nawo.
Ubutegetsi bwa RDC kuri ubu bwinjiye mu ntambara mu buryo bweruye, bugerageza gushaka kureba uko bwakwisubiza ibice umutwe wa AFC/M23 watwaye.




