sangiza abandi

Twirwaneho yahanuye ‘drones’ 3 za FARDC mu mirwano yabereye Point-Zero

sangiza abandi

Imirwano ikomeye yabereye mu gace ka Point Zero, muri Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yasize umutwe wa Twirwaneho ukorana n’ihuriro rya AFC/M23, uhanuye utudege duto ‘drones’ eshatu z’igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC.

Amakuru aturuka muri ibi bice avuga ko mu masaha y’igicamunsi, ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR, umutwe wa Wazalendo ndetse n’abacanshuro, ryagabye ibitero ku birindiro bya MRDP-Twirwaneho, ifatanya urugamba na M23.

Iyi mirwano yabereye mu misozi ya Point-Zero, aho impande zombi zakoreshaga intwaro ziremereye n’izoroheje.

Amakuru avuga ko ibitero by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC byasubijwe inyuma, bituma izi ngabo zisubira inyuma ari nako bashaka ubundi buryo bwo gukomeza ibitero.

Nyuma yaho ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo zahisemo kwifashisha ‘drones’ z’intambara, zikoreshwa mu kurasa no guturitsa.

Izi ‘drones’, eshatu muri zo nizo zahanuwe mbere yuko zitangira kurasa mu baturage, gusa ubwo twakiraga amakuru ntabwo hari hakamenyekana ibyaba byangijwe cyangwa abahitanywe n’iyi mirwano yaberaga kuri Point Zero.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yifashishije urubuga rwa X, yatangaje ko ingabo za Leta zikomeje kurenga ku cyemezo cyo guhagarika imirwano giherutse gutangazwa.

Yavuze ko ibyo bikorwa bigaragaza gusuzugura amasezerano agamije kugarura amahoro, kandi ko ari ubushotoranyi bushobora gusubiza inyuma inzira y’ibiganiro by’amahoro.

Ibi bitero bibaye mu gihe Guverinoma ya RDC yari yemeye kubahiriza agahenge kasabwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, kagombaga gutangira kubahirizwa ku wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu basirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida wa RDC (Garde Républicaine) bavuye ku mirongo y’urugamba berekeza mu mujyi wa Kalemie, ibintu bishobora gusobanura ihindagurika ry’imiterere y’imirongo y’intambara muri iki Cyumweru.

Iyi mirwano mishya iri kuba mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje kugerageza gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Nubwo hari icyizere cyari cyatanzwe n’itangazwa ry’agahenge, ibikorwa by’igisirikare cya Congo bikomeje kugaragara, aho bagaba ibitero muri Minembwe ahatuye Abanyamulenge.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka