sangiza abandi

Twirwaneho yigaruriye ibice muri Teritwari ya Mwenga

sangiza abandi

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wigaruriye agace ka Marunde gaherereye hagati ya Mikenke na Kigazura muri Segiteri ya Itombwe, teritwari ya Mwenga, uhirukanye ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo.

Amakuru aturuka muri ibi bice avuga ko iyi mirwano ikomeye yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikurikira indi yasize uyu mutwe wigaruriye uduce twa Rwitsankuku na Bicumbi, hafi ya santire ya Kalingi.

Abaturage batari bake bahunze mu gitondo, nyuma yaho imirwano irimo imbunda ziremereye n’izoroheje yumvikaniye muri utwo duce, cyane cyane hafi y’ahitwa ‘Point Zero’, hari ibirindiro bikomeye by’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi.

Nubwo MRDP-Twirwaneho ikomeje kwagura ibice igenzura, ingabo za FARDC, iz’u Burundi na Wazalendo ziracyafite ibirindiro bikomeye mu bice bya Point-Zero, Birarombili, Gitashya, Gipupu, Mikarati ndetse na Bijombo ku Ndondo mu misozi ya teritware ya Uvira.

Muri Kivu y’Amajyepfo umutekano ukomeje kuzamba ndetse n’ingabo za Leta ya RDC zisa n’iziri ku gitutu gikomeye.

Hari impungenge ko ukutumvikana hagati y’impande zose zifite intwaro muri ako karere, gushobora gutuma ikibazo cy’umutekano kirushaho gukomera bigahungabanya ubuzima bw’abaturage.

Kwigarurira ibi bice bishobora gushyira igitutu ku ngabo za Leta ya RDC, bitewe nuko ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo bikomeje kugwa mu maboko yayo, bigaragaza intege nke z’ubuyobozi mu gucunga umutekano w’igihugu.

Iyi mirwano ibaye nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabereye mu mujyi wa Minembwe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, aho abaturage barimo Abanyamulenge, Abashi, Abapfulelo n’Ababembe basabye ko ingabo z’u Burundi zava mu Karere kabo, bazishinja kubima uburenganzira bwo kujya ku isoko no kwidegembya.

Hari impungenge z’uko iyi mirwano ishobora gufata indi ntera, dore ko utwo duce dukomeje kugaragaramo ihangana rikomeye hagati y’inyeshyamba n’ingabo za Leta zifatanyije n’ingabo z’amahanga.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka