Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène , yagaragaje ko bitashoboka ko Abanyarwanda bunga ubumwe batabanje kumenya amateka y’icyatumye busenyuka n’abagize uruhare mu kubusenya.
Ibi Minisitiri Dr. Bizimana yabitangaje kuri uyu wa 13 Mata 2026 mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, cyahuriranye no kwibuka abanyapolitiki 12 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira kudashyigikira uyu mugambi.
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje uburyo bamwe mu banyapolitiki barangajwe imbere na Kayibanda Gregoire na Juvénal Habyarimana bayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo basenye ubumwe bw’Abanyarwanda ibyatumye igihugu kigwirwa n’amahano yabaye mu 1994.
Yavuze ko iryo rondamoko ryabyariye benshi urwango rukibakurikirana na n’ubu aho yatanze urugero rwa Anastase Gasana wabaye Minisitiri akaba no mu mashyaka ya MRND na MDR uherutse gutangaza amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagarutse ku magambo uyu Gasana yatangaje ku rubuga rwa Facebook arimo urwango yanga Abatutsi aho yagize ati “Nta kizira mu Gitutsi daa […] abahungu bakorana imibonano mpuzabitsina na bashiki babo, abakobwa bakayikorana na ba se. Ibi ni kimwe muri byinshi biranga Abatutsi ariko bitaba mu Bahutu.”
Dr Bizimana yavuze ko abanyapolitiki b’ubu bakwiye kwigira kuri aya mateka kugira ngo bubake ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Dukwiye kwibuka iteka ko abanyapolitiki b’ubu dukwiye kwigira kuri aya mateka, tugaharanira ishema ry’Igihugu n’ubuyobozi bwacyo. Tugafatanya kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu kwemera ukuri kw’amateka kuko ari gisubizo cyonyine cy’ubuzima bw’igihugu cyacu.”
“Ntitwakubaka ubumwe tutabanje kumenya icyabusenye n’ababusenye kuko ari byo bifasha kuburinda no kurinda igihugu gusubira mu ngengabitekerezo y’irondabwoko, irondakarere nk’iryaranze Leta ya Habyarimana yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byibasiye Abatutsi mu 1973 byari bihuriweho na Juvénal Habyarimana na Kayibanda wamubanjirije ku butegetsi.
“Kuba Habyarimana yarabyitwaje agahirika Kayibanda, ntibimuvanaho icyo cyaha”.
Yakomeje avuga ko Habyarimana amaze gufata ubutegetsi yatangaje ko azarangwa n’intego eshatu ari zo ubumwe, amahoro n’amajyambere, ndetse akazishyira no mu murongo w’Ishyaka rya MRND yashinze tariki ya 5 Nyakanga 1975, ariko ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Nyamara nubwo yabivuze atyo si ko yabishyize mu bikorwa, ahubwo yimitse ivangura n’ikandamiza ryibasira Abatutsi n’itonesha rishingiye ku karere yavukagamo nk’uko byakorwaga ku butegetsi bwa Kayibanda.”
Minisitiri Dr Bizimana yibukije abanyapolitiki ko ari ngombwa kwigisha urubyiruko rwo mu mitwe ya politiki itandukanye, rukamenya neza amateka yaranze u Rwanda, kugira ngo birurinde kuyoba, ahubwo rukore politiki ihuza Abanyarwanda.
Yagize ati “Ni ngombwa kwigisha neza urubyiruko rwo mu mitwe ya politiki muhagarariye, bakamenya aya mateka, bikabarinda kuyoba; ahubwo bagakora politiki ihuza Abanyarwanda, ishyigikira ubumwe bwabo kandi ikarinda u Rwanda kongera kurohama mu ivangura iryo ari ryo ryose.”
Yibukije kandi urubyiruko ko rugomba kwitondera imvugo zikiri mu banyapolitiki babi ba kera bakuriye muri irondamoko ryemezaga ko igihugu atari icy’abanyarwanda bose.









