sangiza abandi

U Burundi bwigambye ko butazakura ingabo mu Burasirazuba bwa RDC

sangiza abandi

Leta y’u Burundi yashimangiye ko ingabo zayo ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zidateganya kuhava kuko zitarasoza inshingano zabajyanyeyo.

Ni ibyatangajwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Édouard Bizimana, mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi.

Bizimana yavuze ko izi ngabo zoherejwe muri Congo, hagamijwe kurinda imbibi z’igihugu ndetse n’abaturage b’u Burundi n’ibyabo.

Yongeye kumvikana ashinja ibinyoma leta y’u Rwanda, avuga ko yarenze ku masezerano y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono, avuga ko arizo ziri kugaba ibitero ku ngabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo.

Icyakora ibyo avuga ni ibinyoma kubera ko imirwano ikomeye imaze iminsi mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo yatewe ahanini n’ingabo z’u Burundi zarashe ku mutwe wa AFC/M23, ugenzura byinshi mu bice byo muri iyi Ntara, uyu mutwe nawo wirwanaho.

Bizimana uvuga nk’uwifuza intambara, yatangaje ko igitero cyose cyakorerwa abasivili cyangwa abasirikare b’u Burundi bari muri Congo kizasubizwa byihuse.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ingabo z’u Burundi zagabye ibitero kuri AFC/M23 mu bice bya santere ya Kamanyola, ndetse imirwano yaje kurangira AFC/M23 yigaruriye ibi bice.

Si aho gusa kuko hari nibindi bice birimo Katogota, Rurambo, Luberizi, Luvungi, Mutalule, Bwegera, Nyakabere na Sange nabyo byatswe ingabo z’u Burundi zifatanyije na FARDC na Wazalendo.

Tariki ya 4 Ukuboza, muri iyi mirwano u Burundi bwapfushijemo abasirikare benshi ndetse n’umukuru wizi ngabo, Lt Col Athanase Minani, ahasiga ubuzima.

Kubera iyi mirwano kandi ingabo nyinshi z’u Burundi na FARDC zarahunze, ndetse n’abaturage benshi bari bahungiye iyi mirwano mu Rwanda.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka