sangiza abandi

U Rwanda na Djibouti baganiriye ku kwagura imikoranire 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na mugenzi we wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Djibouti yasobanuye ko aba ba Minisititi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye harimo kurebera hamwe amahirwe ahari  yo kwagura ubufatanye hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi.

Iyi Minisiteri yatangaje ko Minisitiri Nduhungirehe aza guhura na Perezida wa Djibouti, akamugezaho ubutumwa bwihariye yahawe na Perezida Paul Kagame.

Umubano w’u Rwanda na Djibouti ushingiye ku bufatanye bw’igihe kirekire mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, dipolomasi, n’ishoramari.

Binyuze muri iyo mikoranire mu nzego zitandukanye u Rwanda na Djibouti byasinye amasezerano y’ubufatanye anyuranye harimo ashingiye kuri siporo, ubuzima, iterambere ry’umuryango no guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.

U Rwanda na Djibouti byari bisanzwe bifitanye andi masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, umutekano w’ishoramari no gukurikiraho abadipolomate ikiguzi cya ‘visa’.

Uyu mubano uhamye kandi watumye ibihugu byombi bihana ubutaka aho Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 60 z’ubutaka burimo uburi hafi y’icyambu n’ubundi buri mu cyanya cyahariwe ubucuruzi, na rwo ruyiha ikibanza cya hegitari 10 mu cyanya cy’inganda i Masoro.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka