sangiza abandi

U Rwanda na Misiri byasinyanye imikoranire mu bya gisirikare

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye mu Mujyi wa Kigali, aho yakiriwe na mugenzi we, General Mubarakh Muganga, banashyira umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi

Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim yageze mu Rwanda, kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Kamena 2025.

Uruzinduko ari kugirira mu Gihugu rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri, bikaba n’intambwe yo gukomeza kunoza imikoranire myiza hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa, ubuzima n’izindi nzego.

Ibiganiro byahuje abagaba b’ingabo bombi byibanze ku guteza imbere  ubufatanye mu bya gisirikare, kunoza  imikoranire no kurebera hamwe izindi nzego ingabo z’ibihugu byombi zafatanyamo mu buryo bw’igihe kirambye.

Nyuma y’ibyo biganiro, hanashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’abagaba b’ingabo b’ibihugu byombi, bishimangira ubushake bw’ingabo z’ibihugu byombi bwo kurushaho kunoza imikoranire irambye kandi ishingiye ku nyungu rusange.

Mbere yo gusura Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Custom comment form

Amakuru Aheruka