Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo, byasinyanye amasezerano yo gukuraho Visa ku baturage b’Ibihugu byombi.
Ni amasezerano yasinyiwe i Lomé muri Togo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026.
Yasinywe hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungireje na mugenzi we wa Togo, Prof Robert Dussey nyuma y’ibiganiro byabahuje.
Aya masezerano yasinywe mu gihe Minisitiri Nduhungirehe ari muri Togo, aho yitabiriye Inama yo ku rwego rwo hejuru igamije gushimangira ubwumvikane no guhuza inzira y’amahoro ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mbere y’iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro n’abayobozi batadukanye barimo Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia.
Ibiganiro byabo byibanze ku bibazo by’umutekano mu Karere.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yanaganiriye na Vivian Van de Perre, Umuyobozi w’agateganyo w’ingabo za Loni ziri muri RDCongo, MONISCO ku bibazo by’umutekano biri muri iki gihugu.
Habaye kandi ibiganiro bibanziriza iyi nama bitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uwa Togo, Abahagarariye Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe( AU), Abakuriye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’abandi.
Iyi nama igamije gusubukura ibiganiro by’amahoro bihuza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23.









