U Rwanda mu myiteguro yo kwakira ku nshuro ya mbere inama mpuzamahanga ihuza Intumwa Nkuru za Leta (Attorneys General) n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’amategeko n’ubutabera, izwi nka PACT Forum 2026.
Iyi nama ikomeye izaba kuva tariki ya 5-7 Gicurasi 2026, ikazahuza abayobozi bakuru mu bihugu, abahagarariye inzego z’abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Iyi PACT Forum itegurwa ku bufatanye na Banki y’Isi, ikaba izitabirwa kandi n’inzego zirimo urwego rwayo rushinzwe guteza imbere ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (MIGA) ndetse na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Ni inama igamije gushyira hamwe imbaraga z’inzego z’ubutabera n’iz’amategeko kugira ngo harebwe uko zakorana mu buryo bwimbitse, hagamijwe guteza imbere iterambere rirambye rishingiye ku mategeko ahamye.
Iyi nama izaba ari umwanya w’ingenzi wo kungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije Isi muri iki gihe, by’umwihariko ibijyanye no kunoza imikoranire hagati y’inzego z’amategeko n’iz’imari.
Hazibandwa ku gushaka ibisubizo birambye byafasha kubaka ishoramari rifite umusingi ukomeye w’amategeko, bityo rikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.
Mu byitezwe kuganirwaho harimo kandi ingamba zo kurwanya ruswa n’ibyaha byambukiranya imipaka, gukaza amategeko arengera imishinga minini y’ishoramari, ndetse no guteza imbere umutekano w’ikoranabuhanga (cybersecurity).
Ibi bigamije gufasha ibihugu gushyiraho amategeko ajyanye n’igihe, arengera inyungu z’abaturage n’abashoramari.
Inama iheruka ya PACT Forum yabereye i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi ya 2024, aho hibanzwe cyane ku bufatanye hagati y’inzego z’ubutabera n’iz’imari mu guteza imbere ishoramari rirambye.
Mu bihe byashize, inama nk’izi zakunze kubera ku cyicaro cya Banki y’Isi cyangwa mu bihugu byateye imbere mu bukungu.
Kwakira iyi nama ku nshuro ya mbere mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ni intambwe ikomeye igaragaza icyizere igihugu gifitiwe ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu guteza imbere imiyoborere myiza n’ubutabera bunoze.









