sangiza abandi

U Rwanda rukoresha ibyikubye inshuro 10 ibyo ruhabwa mu kurinda umutekano muri Mozambique

sangiza abandi

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko amafaranga u Rwanda rumaze gukoresha mu kohereza ingabo mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique yikuba inshuro 10 inkunga yatanzwe n’ikigega cy’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’amahoro cya European Peace Facility.

Ibi yabitangaje mu butumwa yasangije ku rubuga rwa X, ku munsi w’Ejo ku wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2026, ndetse yongeraho ko ibyo u Rwanda rwatanze byiyongeraho igitambo cy’ubuzima bw’abasirikare b’u Rwanda bitanga mu guharanira kugarura umutekano muri Cabo Delgado.

Ibi yabigarutseho nyuma y’amakuru yatangajwe na Bloomberg avuga ko inkunga Ubumwe bw’Uburayi yahaga ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ishobora kurangira muri Gicurasi 2026, kandi ko nta gahunda ihari yo kuyongera.

Makolo mu gusubiza yagize ati “Ikiguzi cyose u Rwanda rwishyura muri ubu butumwa kirenga inshuro 10 inkunga yatanzwe na European Peace Facility, ndetse kikiyongeraho n’igitambo gikomeye cy’ubuzima bw’abasirikare bacu bitanga mu guharanira kugarura umutekano muri Cabo Delgado.”

Yagaragaje ko u Rwanda rutagiye muri Mozambique rugamije inyungu z’amafaranga, ahubwo rwagiye gutabara igihugu cy’inshuti cyari gikeneye ubufasha bwihuse mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba yari imaze imyaka ihungabanya ubuzima bw’abaturage.

Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi b’u Rwanda batangiye koherezwa muri Mozambique ku wa 9 Nyakanga 2021.

Boherejwe ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique nyuma y’uruzinduko Perezida Filipe Nyusi yari yagiriye i Kigali, asaba ubufasha mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yari yarigaruriye ibice byinshi bya Cabo Delgado.

Mu ikubitiro, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000, batangira gukorera mu turere twa Palma na Mocímboa da Praia bafatanyije n’ingabo za Mozambique.

Amakuru yo muri Gicurasi 2025 agaragaza ko umubare w’ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu ushobora kuba ugeze hafi ku 5,000.

Kuva u Rwanda rwatangira ubu butumwa, ibikorwa by’umutekano byatanze umusaruro ugaragara, aho Ingabo z’u Rwanda zafashije kugarura uturere twa Palma na Mocímboa da Praia twari tumaze imyaka irenga ine turi mu maboko y’imitwe y’iterabwoba.

Ibi byatumye abaturage barenga 250,000 bari barahunze ingo zabo bazigarukamo, ibikorwa by’ubucuruzi byongera gufungura, tutibagiwe n’ibyambu n’ibibuga by’indege byongeye gukora.

Byongeye kandi, ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda byafashije kurinda imishinga minini y’ishoramari, harimo uwo kubyaza gaz umusaruro, ukorwa na sosiyete ya TotalEnergies. Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari zirenga 20 z’amadolari wari warahagaritswe kubera umutekano muke.

Makolo yashimangiye ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado bitagiriye akamaro abaturage ba Mozambique gusa, ahubwo byafashije no kurinda ishoramari mpuzamahanga riri muri ako gace.

Yavuze ko gushyigikira ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda atari impano ihabwa u Rwanda, ahubwo ari ugushyigikira igikorwa gifitiye inyungu abaturage ba Mozambique ndetse n’ibigo mpuzamahanga bikorera muri ako karere.

Yanagaragaje ko mu gihe ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwabona ko akazi zirimo kadahabwa agaciro cyangwa ngo gashyigikirwe uko bikwiye, bushobora gusaba Guverinoma y’u Rwanda gusuzuma niba iyi mikoranire ikwiye gukomeza cyangwa se ingabo zigataha.

Yolande Makolo yatangaje ko amafaranga u Rwanda rumaze gukoresha mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique yikuba inshuro 10 inkunga yatanzwe na European Peace Facility.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka