sangiza abandi

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi mu kugira ubuyobozi bureba kure 

sangiza abandi

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu by’intangarugero mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire no mu bushobozi bwo guhangana n’ibibazo, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi mpuzamahanga ku miyoborere bwakozwe na Chandler Governance Group yo muri Singapore.

Raporo y’iki kigo igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire, rukaba urwa 11 mu bihugu bifite ubuyobozi bureba kure.

Ibi byagarutsweho ku wa 22 Ukwakira 2026 i Kigali, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi bwarwo ku miyoborere, bunagereranywa n’ibipimo mpuzamahanga bizwi nka Chandler Good Government Index (CGGI).

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bihugu 133, bihagarariye 94% by’abatuye Isi. Bupima imiyoborere hashingiwe ku nkingi zirindwi zirimo ubuyobozi bureba kure, imikorere y’inzego, amategeko n’amabwiriza, iterambere ry’abaturage n’uruhare rw’igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo u Rwanda rufite amanota akomeye mu bimwe muri ibyo bipimo, muri rusange rwashyizwe ku mwanya wa 62 ku Isi mu miyoborere myiza, rukaba urwa kabiri muri Afurika nyuma ya Maurice, iri ku mwanya wa 55 ku Isi.

Mu bindi bihugu byo muri Afurika, u Rwanda rwaje imbere ya Botswana iri ku mwanya wa 70 ku Isi, Maroc iri ku wa 79, Tanzania iri ku wa 80 na Afurika y’Epfo iri ku wa 85.

Ikindi cyagaragajwe ni uko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku wa 11 ku Isi mu kugira ubuyobozi bureba kure, mu gihe mu bushobozi bwo kwihanganira ibihe bikomeye no gushaka ibisubizo byabyo rwaje ku mwanya wa gatatu ku Isi, imbere y’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Busuwisi.

Umuyobozi ushinzwe Ubumenyi muri Chandler Governance Group, Dinesh Naidu, yavuze ko ibisubizo by’ubu bushakashatsi bigaragaza ko ubukungu bw’igihugu atari bwo bwonyine bugena imikorere myiza y’ubuyobozi.

Yagize ati: “U Rwanda rugaragaza ko urwego rw’amikoro y’igihugu atari rwo rwonyine rugena uko Guverinoma ikora neza. Amanota yarwo mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire no mu bushobozi bwo kujyana n’impinduka ari mu meza cyane ku Isi.”

Naidu yavuze ko guhuza amakuru y’ubushakashatsi bw’imbere mu gihugu n’ibipimo mpuzamahanga bifasha abayobozi kumenya ibitagenda neza no gushyira imbere ibikorwa bikenewe kugira ngo serivisi zitangwa zirusheho kugirira abaturage akamaro.

Yongeyeho ko guhuza amakuru agaragaza uko igihugu gihagaze n’ibipimo bya CGGI bifasha inzego za Leta gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso bifatika.

Ku ruhande rwa RGB, Umuyobozi Mukuru wungirije, Dr. Usengumukiza Félicien, yavuze ko uru rwego na Chandler Governance Group bifitanye imikoranire mu bushakashatsi ku miyoborere, igamije kugereranya ibipimo no kurushaho kunoza isesengura ry’ibyagezweho.

Yasobanuye ko ubwo bufatanye bufasha impande zombi kugenzura aho zihagaze, kungurana ibitekerezo no kunganirana mu kunoza imiyoborere.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, na we yavuze ko guhuza ibyavuye mu bushakashatsi bw’uru rwego n’ibipimo bya CGGI bifasha gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso, kunoza igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda no kurushaho kubaza inzego n’abayobozi inshingano.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bishyira u Rwanda mu bihugu bifite amanota akomeye mu bijyanye no gutegura ejo hazaza no guhangana n’impinduka, nubwo muri rusange ku Isi imibare igaragaza ko hakiri ibindi bipimo by’imiyoborere rugomba gukomeza kunoza.

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi mu kugira ubuyobozi bureba kure 

Photos:

[fluentform id="3"]