Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko guverinoma igiye gushora miliyari y’Amadolari mu rwego rwo kugeza amashanyarazi ku baturage mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Ibi Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yabigarutseho ubwo abagize guverinoma barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, DrJimmy Gasore, na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Pudence Sebahizi, bari kuri RBA, basobanura icyashingiweho mu kuvugurura ibiciro.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2025, rwatangaje ibiciro bivuguruye by’amashanyarazi
Ibi biciro bikaba bizatangira kubahirizwa guhera ku wa 1 Ukwakira 2025.
Ibiciro by’amashanyarazi bitari byarigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, byavuguruwe nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye no guharanira kugera ku ntego yo gukwiza amashanyarazi ku baturage bose.
Igiciro cyo hasi cyane ni icy’abakoresha umuriro uri munsi ya Kilowati 20 ku kwezi, barakomeza kwishyura 89 Frw kuri kilowati yari asanzwe yishyurwa ku bakoresha uri munsi ya 15, naho ku bakoresha hagati ya 20-50 igiciro cyazamutseho kiva ku 212 Frw kigera kuri 310 Frw.
Inzu zitari izo guturamo zirimo uzubucuruzi no gukorerama ibindi bikorwa zikoresha kilowati zitarenze 100, igiciro cyavuye kuri 227 Frw kigera kuri 355 Frw, naho abakoresha kilowati zirenze ijana, igiciro cyavuye kuri 255 Frw kigera kuri 376 Frw.
Ibiciro za Servisi y’isakazamakuru (Radiyo na Televiziyo) bigiyeho ku nshuro ya mbere kikazajya byishyura 276 Frw kuri kilowati. Amashuri n’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima bashyizwe ku mafaranga 214 kuri kilowati.
Ibiciro ku Iminara n’Itumanaho byashyizwe kuri 289 Frw kuri kilowati. Amahoteli akoresha umuriro w’amashyarazi utagera kuri Kilowati 660,000 ku mwaka bazishyura 239 Frw kuri kilowati imwe.
Ibiciro ku ruganda ruto byavuye ku 134 Frw kuri kWh bigera kuri 175 Frw; uruganda ruciriritse rwavuye kuri 103 Frw kuri kWh rugera ku 133 Frw; uruganda runini rwavuye kuri 94 Frw kuri kWh rugera kuri 110 Frw.
Inganda nini zikora ibyuma n’izikora sima hamwe n’ibigo ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’iziyatuganya zikoresha umuriro kuva kuri kilowati 1,000, 000 kuzamura ku mwaka bazishyura 97 Frw.
Leta igiye gushoramo Imari
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ,Murangwa Yusuf, yatangaje ko kugeza ubu ingo zikoresha umuriro w’amashanyarazi ziyongreye bityo byari bikwiye ko ibiciro bivigururwa.
Ati “Mu 2000, ingo zari 2% , ubu zikaba zigeze kuri 75%. Iyo ni intambwe nini ifatika.Bivuze ko mu myaka 25 hari igishoro cyinshi leta yashoye mu gukora umuriro no kuwugeza ku banyarwanda. Ariko ntabwo bihagije birasaba ko twongera gushora mu muriro kugira ngo Abanyarwanda bose mu myaka ine cyangwa itanu bose bagezweho umuriro n’ibindi bikorwa nk’inganda na serivisi .”
Minisitiri Murangwa asobanura ko u Rwanda rugiye gushora miliyari y’amadolari mu rwego rwo kugeza amashanyarazi ku baturage bose.
Ati “ Niyo gahunda dufite mu myaka itanu iza niyo gushora hafi miliyari y’amadolari mu muriro. “
Yakomeje agira ati “Dufite imishinga itanu. Hari uwa Nyabarongo II, uwa Rusizi III, uw’imirasire y’izuba hafi Megawati 200, hari umushinga w’amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nikiriyeri (Nuclear Energy) n’indi mishanga yindi.
Birumvakana ko bisaba ubushobozi hejuru , bikaba bisaba ko ubu amafaranga twishyura y’umuriro ahuzwa neza n’amafaranga akenewe kugira ngo umuriro dukora ubu wishyurwe.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo,Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko mu kuvugurura ibi biciro ari ukugira ngo bihuzwe n’ikiguzi kijya mu gukora umuriro.
Ati “ Ibiciro byavuguruwe kandi koko biravugurwa kuko aba ari intego yo guhuza ikiguzi y’ikijya mu gukora umuriro n’amafaranga yishyurwa n’abakoresha umuriro.”
Yakomeje agira ati “Mbahaye urugero, hari igishoro kinini kijya mu nganda zikora umuriro, hari ikiguzi kijya mu miyoboro migari ivana ku muriro ku nganda iwujyeza aho ukoresherezwa ndetse n’ikiguzi kiva kuri ya miyoboro migari ijya ku baturage kugira ngo babashe gukoresha wa muriro.”
Ibyo byose bisaba ubushobozi , hakiyongeraho no kugira ngo za nganda zikore neza,ya miyoboro ibashe gukora neza kuko haba hari ibikoresho bishira bikongera bikongerwamo.
Byose bisaba ko hajyamo ikiguzi ,ikindi icyo kiguzu gihora kiyongera kubera ko umubare w’abakoresha umuriro uriyongera, uw’inganda ukiyongera ndetse n’abakoresha umuriro ubwabo bagatera iterambere.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo avuga ko ubusanzwe ibiciro by’amashanyarazi byagakwiye guhora bivugururwa hagati ya buri mezi atatu n’amezi ane kugira ngo bijyanishwe n’ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke.
Ariko byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw’Igihugu n’Isi muri rusange.
Minisitiri avuga ko buri mezi atatu ibiciro bigiye kujya bivugururwa.
Abacuruzi basabwe kutazamura ibiciro
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence avuga ko ibiciro by’amashanyarazi bitaza kugira ingaruka ku bicuruzwa.
Minisitiri yongeraho ko inganda zikoresha kilowati ziri hejuru, zigabanyirizwa ibiciro by’amashanyarazi.
Ati “ Leta iracyakomeza kwita ku nganda, nkaba mbashishikariza yuko nta nyungu baba bafite kongera ibiciro by’ibyo bakora kuko igiciro cy’amashanyarazi ntabwo kiyongereye cyane. “
Yakomeje agira ati “Ikindi iyo ufite ibicuruzwa ku isoko, uba ufite inyungu yuko gihangana n’ibindi biturutse hanze ndetse kikajya ku muguzi kidahenze.”
Minisitiri avuga ko ibiciro bishya by’amashanyarazi bidakwiye gutera impungenge ku bashoramari.




